skol
fortebet

Kwihagaragaho si ugusuzugura! Miss Aurore yagiriye inama abakobwa y’uko bakwiye kwitwara

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Kayibanda Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2012, yagiriye abakobwa inama yo kwihagararaho no kudasuzugura anavuga ku bamwita nyampinga w’ibihe byose.

Sponsored Ad

Miss Aurore uri mu bakobwa bakunzwe cyane kuva yatorwa ndetse benshi badatinya ko bamufatiraho urugero rw’uko babkwiye kwitwara mu buzima bwabo bwa buri munsi yagiriye inama abakobwa yo kwihagararaho ariko bakabitandukanya no gusuzugura.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Breakfast with the stars gica kuri radio ya kiss FM. Yagize ati " Bakobwa mumenye kwihagararaho ariko kwihagararaho si ugusuzugura."

Akomoza ku bamwita nyampinga w’ibihe byose Miss Aurore yavuze ko abifata nk’umugisha kandi abishimira Imana, ati "Kunyita Miss w’ibihe byose ni umugisha mbishimira Imana."

Miss Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 avuga ikamba rya Miss Rwanda byamuhinduye ibintu byinshi k’ubuzima bwe kuko kuva icyo gihe ari bwo yatangijye kujya ahantu henshi hatandukanye atari asanzwe azi kandi yatangiye no kubona amahirwe atandukanye.

Aurore ugiye kumara amezi agera kuri abiri ari mu Rwanda aho yaje mu biruhuko avuga ku kibazo cyabaye mu irushanwa rya Miss Rwanda ku bakobwa bagaragaje ko bahohotewe.

Miss yavuze abo bakobwa yabashyigikiye ndetse ko ari ibintu by’ingenzi kuba umukobwa yagaragaza ikibazo ahura nacyo mu buzima bwa buri munsi.

Ku rupfu rwa Buravan Miss Aurore yavuze ko rwamushenguye cyane ndetse ko rwongeye kumusubiza mu bihe yabuzemo umuvandimwe we Henry ariko na none avuga ko ikiza gihari ari uko Henry na Buravan basize indirimbo ndetse zizakomeza kumvwa nk’urwibutso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa