skol
fortebet

Lil G yari ahitanye abantu, Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu mpera z’iki cyumweru, Umuririmbyi Karangwa Lionel uzwi nka Lil G ubwo yari atwaye imodoka yasinze, yari agonze abantu, ariko Imana ikinga ukuboko.
Umwe mu bamotari Lil G yari agonze yavuze ko uko gushaka kubagonga byabereye ahitwa mu Rugando hafi y’ahakorera inzu (studio) ye itunganya muzika yitwa “Round Music”.
Yagize ati “Twari duparitse njyewe na bagenzi banjye noneho Lil G aza atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Rava nshya nshya ashaka gukatira iwe, ariko yari atungonze Imana ikinga (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’iki cyumweru, Umuririmbyi Karangwa Lionel uzwi nka Lil G ubwo yari atwaye imodoka yasinze, yari agonze abantu, ariko Imana ikinga ukuboko.

Umwe mu bamotari Lil G yari agonze yavuze ko uko gushaka kubagonga byabereye ahitwa mu Rugando hafi y’ahakorera inzu (studio) ye itunganya muzika yitwa “Round Music”.

Yagize ati “Twari duparitse njyewe na bagenzi banjye noneho Lil G aza atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Rava nshya nshya ashaka gukatira iwe, ariko yari atungonze Imana ikinga akaboko.”

Nubwo Lil G yari akoze impanuka, ariko nta muntu yigeze agonga.

Uyu mumotari utarashatse ko amazina ye yatangazwa mu itangazamakuru avuga ko muri iyi minsi, Lil G ari kugaragara ahantu henshi yasinze kimwe mu bintu bidakwiriye umuntu w’icyamamare nkawe.

Lil G yemeye ko inzoga zari zimukoresheje amakosa

Uyu muhanzi yabwiye Izubarirashe.rw ko aya makuru ari impamo.

Karangwa Lionel bakunze kwita Lil G yagize ati “Umwaka ugomba kurangira tuvugisha ukuri, nibyo mu Rugando nari nishe abantu si bo gusa ahubwo nanjye narimpfuye.Si aho gusa kuko no ku Gishushu nari nishe abandi.”

Abajijwe impamvu atwara imidoka kandi yanyoye izoga, yasubije agira ati “Aba ari filingi, gusa Imana ijye idufasha kuko turi abahwere n’ubu ndi Kimironko nasinze.”

Lil G ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini muri muzika nyarwanda, yakoze ibihangano byinshi ndetse bikundwa n’abatari bake.

Zimwe mu ndirimbo yakoze zigakundwa harimo Cyore, Urukundo ni iki? Akagozi, Nimba umugabo yafatanyije na Meddy, Agaciro, Nyegera nseke na Riderman n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa