skol
fortebet

Lil Wayne arashinjwa n’uwahoze ari umukozi we kumukubita akamukomeretsa

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Lil Wayne yajyanywe mu nkiko n’uwahoze ari umukozi we amushinja kumukubita ndetse akanamukomeretsa.

Sponsored Ad

Dwayne Carter wamenyekanye nka Lil Wayne yajyanwe mu nkiko n’uwahoze ari umukozi we ari umunyamabanga we wa fafi amushinja kumukubita ndetse akanamukomeretsa ubwo baganiraga bagatongana bari mu ngege ye bwite(Private Jet).

Amakuru avuga ko gutongana kw’aba bombi kwazamuye umujinya wa Lil Wayne bigatuma akubita uyu wari umukozi we.

Ikinyamakuru Tmz kivuga ko Lil Wayn avuga ko yagombaga kugira icyo akora mu gutongana hagati ye ndetse n’umutwazi w’indege.

Uyu mukoze wa Lil Wayne witwa Williams Andrew avuga ko yahatiwe gukiza Lil Wayne n’umutwazi w’indege ariko bikarangira ariwe ukubiswe.

Ibi byabaye kuwa 10 Kamena 2022 ubwo Lil Wayne yari aherekejwe na bamwe mu bakozi be barimo William(Private Assitant) mu gihe binjiraga habayeho kutumvikana hagati y’umutwazi w’indege na Lil Wayne aribwo William yajyaga gukiza ariko bikarangira ariwe ukubiswe.

Williams avuga ko ubwo yatambikaga akaboko hagati ya Lil Wayne n’umutwazi w’indege Lil Wayn yahise amuhindukirana akamukubita urushyi mu musaya byanamuviriyemo gukomereka kuko Lil Wayne yari yambaye impeta nyinshi ku ntoki ze ndetse n’imitako myinshi byamukomerekeje.

Williams Andrew yajyanye Lil Wayne mu nkiko asaba ko yakishyurwa amafaranga y’indishyi y’akababaro ndetse nayo yakoresheje yivuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa