skol
fortebet

Madame wa Perezida w’u Burundi Angeline Ndayishimiye yahaye Impano Miss Burundi n’ibisonga bye[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 22, Apr 2021

Sponsored Ad

Umugore w’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Angeline Ndayishimiye yatumiye mu biro bye Nyampinga w’u Burundi n’ibisonga bye 2 hamwe na Miss wakunzwe mu irushanwa (Miss Popularity) anabagenera impano n’impanuro ikomeye

Sponsored Ad

Ni kuri uyu gatatu 21 Mata ni bwo Angeline Ndayishimiye akaba Umufasha wa Perezida w’u Burundi, Evaliste Ndayishimiye yakiriye Miss Burundi 2021, Iteka Livia Thiana n’ ibyegera bye bibiri; Berry Bernice na Saba Sabrina Nshimirimana hamwe na Miss Popularity, Dative Uwimana.

Umufasha w’umukuru w’igihugu abagenera ishimwe

Angeline Ndayishimiye akaba ari nawe userukira ishyirahamwe (Opdad Burundi), yabakiriye mu ntumbero yo kubatera imbaraga mu byo bakora, abereke kandi ko abashyigikiye kuko imigambi yabo iteza imbere benshi.

Madamu Angeline Ndayishimiye yagize ati: "Hari abibaza ko batowe muri Miss Burundi kugira ngo babakoreshe ibitari byo, si byo na gato. Twashatse ahubwo ko haba umukobwa mwiza aciye ubwenge kandi aserukira ishusho y’ukuri y’umurundikazi."

Miss Burundi 2021 Livia Thiana ashimira Madamu Angeline Ndayishimiye

Hanyuma y’ibyo akaba yaranabahaye ibahasha yo kubashimira ku butwari n’ubukerebutsi berekanye mu irushanwa rya Miss Burundi ry’uyu mwaka. Miss Burundi 2021 Livia Thiana Iteka, mu izina ry’abo bari kumwe yagize ati: "Ni imbaraga dutewe kandi turashima cyane umugore w’Umukuru w’Igihugu kubona yatwakiriye. Yatwigishije byinshi, twahawe impanuro zijyanye n’iki gihe turimo n’impanuro zizadufasha mu buzima budutegereje imbere ".




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa