skol
fortebet

Malia Obama yongeye kuvugwa mu binyamakuru kubera amafoto yafotowe ari kumwe n’umusore bakundana [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

Malia Obama, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa USA Ballack Obama yafotowe ari mu Bwongereza afatanye agatoki ku kandi n’umukunzi we Rory Farquharson baherukaga gufotorwa bari gusomanira mu ruhame imbere y’abantu bari baje kureba umukino wa Football Americain.

Sponsored Ad

Malia Obama akunda kuvugwa nabi mu bitangazamakuru kubera imyitwarire mibi agaragariza mu ruhame kandi se ari icyamamare cyane muri politiki aho akundana n’uyu musore ukunda itabi cyane ndetse bongeye gufotorwa ari kurinywa bituma benshi bacika ururondogoro.

Uyu musore ukundana na Malia akunda itabi birenze

Uyu mukobwa w’imyaka 20 waherukaga guca ibintu ubwo yafotorwaga ari kumwe n’uyu musore afashe agatabi,bongeye kugaragara bari kumwe mu mujyi wa London aho bari bagiye gusangira muri resitora yitwa Mayfair restaurant.

Uyu musore ukundana na Malia Obama yize muri kaminuza ya Harvard ndetse bivugwa ko ari umwe mu bakire cyane kubera umuryango avukamo ndetse ni umuhanga muri Golf na Rugby.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa