skol
fortebet

Mama Nick wo muri City Maid agiye kubagwa nyuma yo kubona inkunga yibanze

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mukakamanzi Beata wamamaye nka Mama Nick muri filimi y’uruhererekane ya City Maid ikundwa na benshi kuri RTV,yaraye mu bitaro aho agiye kubagwa nyuma y’impanuka yakoze ikamutera imvune.

Sponsored Ad

Mukakamanzi Beatha yasabye ubufasha bwo kwivuza nyuma y’iyi mpanuka yakoze muri Werurwe 2023.

Ubwo yari ameze nabi ari kwivuza,nibwo yahuye n’ibindi byago bikomeye,apfusha umwana we,muri Gicurasi 2023.

Uyu mubyeyi usigaye ugendera mu mbago, iyi mpanuka yamusigiye ikibazo mu kuguru no mu rukenyerero ubu akaba akeneye miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurwe akire neza.

Umunyamakuru Murungi Sabin wa Isimbi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yavuze ko Mama Nick yaraye mu bitaro,yiteguye kubagwa kuri uyu wa gatatu.

Yakomeje agira ati "Kuri Telephone ambwiye [Mama Nick] ko amaze kwakira amafaranga asaga miliyoni eshatu.GoFundMe [urubuga rw’abamuha ubufasha] imaze kujyaho hafi 1800 USD.

Azabagwa ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023.

Twizeye ko azamara kubagwa amafaranga yose yabonetse.Mukomeze mumufashe biciye kuri nimero ye +250788222380 [Mukakamanzi Beata]."

Mukakamanzi ari mu bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo bizamubaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa