skol
fortebet

Mani Martin afite umukunzi bamaranye umwaka yahishe rubanda

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Mani Martin atangaza ko afite umukunzi bamaranye umwaka wose atajya yifuza gutangaza ibimwerekeye ho mu itangazamakuru, ngo we yahisemo ubu ubuzima bwo kwamamara niyo mpamvu ibye abibwira rubanda.
Uyu muhanzi ntiyavuzwe cyane mu rukundo n’abakobwa benshi gusa byigize kuvugwa ko yabengutse Princess Priscillah ariko nibyakomeje nk’uko byavugwaga.Avuga ko yatangiye guhimba ku rukundo bitewe n’ubuzima buryoshye amazemo umwaka urenga n’umukobwa atajya yifuza ko yahuza ijisho n’itangazamakuru. Mani (...)

Sponsored Ad

Mani Martin atangaza ko afite umukunzi bamaranye umwaka wose atajya yifuza gutangaza ibimwerekeye ho mu itangazamakuru, ngo we yahisemo ubu ubuzima bwo kwamamara niyo mpamvu ibye abibwira rubanda.

Uyu muhanzi ntiyavuzwe cyane mu rukundo n’abakobwa benshi gusa byigize kuvugwa ko yabengutse Princess Priscillah ariko nibyakomeje nk’uko byavugwaga.Avuga ko yatangiye guhimba ku rukundo bitewe n’ubuzima buryoshye amazemo umwaka urenga n’umukobwa atajya yifuza ko yahuza ijisho n’itangazamakuru.

Mani Martin aherutse gusoza kaminuza

Aganira na Isango Star yahamije ko ari mu rukundo n’umukobwa atifuza gutangaza amazina n’ibindi bimwerekeyo, abajijwe niba ariwe yabonye bashobora kuzarushinga yasubije ko nta gisubizo abifitiye.Yirinze kugira byinshi avuga ku rukundo rwe n’uyu mukobwa bamaranye umwaka yahishe rubanda, ati :”Nta hantu na hamwe ahuriye n’itangazamakuru rwose.”

Uyu muhanzi yasobanuye ko atahishe umukunzi we nk’uko benshi babyiyumvisha kuko ngo ‘guhisha bitandukanye cyane no gushyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu itangazamakuru nta muntu misha ariko nta nubwo nshyira ubuzima bw’inshuti zanjye ku karubanda.’

Yavuze ko atari icyemezo yafashe bitewe n’uko yaba yaratandukanye n’umukunzi we nyuma yo kumushyira ku karubanda ahubwo ngo ni ingingo yatekerejeho igihe kinini asanga bidakwiye ko inshuti ze n’umukunzi we bajya mu itangazamakuru.

Akomeza avuga ko umukobwa mwiza ari umuntu wumva ko afite inshingano kandi akaba abasha kuzuzanya nawe, ngo ntabwo yitaye ku bwiza bw’inyuma aho abantu bose bareba.

Ni ibinga rye ku bijyanye n’uko uyu mukobwa bakundana ariwe ushobora kuzamubera umugore.Nta gihe kizwi atanga azakora ubukwe, ngo byashoboka mu minsi ya vuba cyangwa se mu myaka iri imbere.

Afite umukunzi yahishe rubanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa