skol
fortebet

Mani Martin agiye gusogongeza abakunzi b’ umuziki Album ye nshya

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuririmbyi Maniraruta Martin, benshi bazi nka Mani Martin, aravuga yamaze gusoza imirimo ijyanye no gutegura no gutunganya Album ye nshya yise ‘Afro’ agiye kusogongezaho abakunzi b’ umuziki muri izi mpera z’ umwaka.
Ni umuhanzi wamenyekanye cyane bitewe n’ indirimbo ze zakunzwe n’ abatari bake zirimo ‘Urukumbuzi’ yashyize ahagaragara muri 2005, ‘Icyo Dupfana ’ yo muri 2009, ndetse n’ Album ebyiri yashyize hanze muri 2012 ‘Intero y’ amahoro na My Destiny’. Mani Martin avuga ko mu ntangiriro z’ (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Maniraruta Martin, benshi bazi nka Mani Martin, aravuga yamaze gusoza imirimo ijyanye no gutegura no gutunganya Album ye nshya yise ‘Afro’ agiye kusogongezaho abakunzi b’ umuziki muri izi mpera z’ umwaka.

Ni umuhanzi wamenyekanye cyane bitewe n’ indirimbo ze zakunzwe n’ abatari bake zirimo ‘Urukumbuzi’ yashyize ahagaragara muri 2005, ‘Icyo Dupfana ’ yo muri 2009, ndetse n’ Album ebyiri yashyize hanze muri 2012 ‘Intero y’ amahoro na My Destiny’.

Mani Martin avuga ko mu ntangiriro z’ umwaka wa 2017 azamurika Album ye nshya ‘ Afro’ gusa ngo mu bitamo azitabira mu mpera za 2016 azajya asogongeza abakunzi be zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album.

Kimwe mu bitaramo abakunzi b’ indirimbo ze bazumviramo ibihangano bye bishya ni icyo kuri Noheli yise ‘Afro Christmas’ Kizabera I Gikondo.

Mu bindi, Mani Martin avuga ko mu minsi ya vuba azashyira ahagaragara amashusho y’ indirimbo ‘Afro’ avuga ko yamaze gufatira amashusho. Uretse iyi ndirimbo arimo no kwitegura iserukiramuco ryiswe ‘Amani’ azitabira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo tariki 11 Gashyantare 2017.

Imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album ‘Afro’ ni Rubanda. Uyu muhanzi avuga ko akunda cyane. Mu kiganiro yahaye Radio Flash yagize ati “Mfite indirimbo nshyashya nayo iri muri Album, yitwa Rubanda. Rubanda ni indirimbo numva nkunda cyane by’ umwihariko, ivuga ku muryango mugari dutuyemo”

Avuga ku mpamvu yamuteye guhimba iyi ndirimbo yagize ati “Nyiri umwana najyaga nganira na sogokuru akambuza gufata ibya Rubanda, akambwira ngo Rubanda baravuga, rubanda bararya, nkura numva ko rubanda ari abandi bantu ari maze gukura nasanze rubanda ari twe.”

Mani Martin avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ari uko umuntu adakwiye guhora ashyira ibibi kubandi. Ati "Iyo umuntu atunze urutoki abandi akwiye kwibuka ko hari izindi ntoki zirimo kumureba".

Album ‘Afro’ izashyirwa ahagaragara mu ntangiriro za 2017, ninabwo hateganyijwe ibitaramo byo kuyimurika ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa