skol
fortebet

Marina yashyize hanze indirimbo nshya isaba Imbabazi yitwa “I’m soryy”[Video]

Yanditswe: Friday 04, Jun 2021

Sponsored Ad

Marina nyuma y’igihe gito asezeye muri The Mane Music akaza kuyisubiramo, yahise akora indirimbo asaba imbabazi mu buryo bweruye, yumvikanamo amagambo yo kwicuza amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo yise ’I’m sorry’ ni iya mbere Marina akoze nyuma yo kugaruka muri The Mane. Hari aho agira ati “Byasaga nk’aho ndi kurota bituma nkora ibidakwiye, I’m Sorry ku bw’amakosa yose nanjye ndi umuntu nta we udakosa ku Isi!”

Marina wumvikanisha kwicuza gukomeye, yabwiye abafana be ko nta kintu cyo gukora afite ngo asibanganye ahahise he.

Ati “Nta kintu nakora ngo nsibe ibyahise, mbishoboye nasubiza ibihe inyuma, nanjye nari nagoswe, I’m sorry and I can’t deny ko nahubutse!”

Itandukana rya Marina na The Mane ryakozwe bucece ndetse nta mahari yarikurikiye nk’uko bigenda ku bandi bahanzi batandukanye n’inzu zireberera inyungu zabo.

Nyuma y’ukwezi, Marina na The Mane ya Bad Rama bacanye umubano, ku wa 30 Gicurasi 2021, ni bwo uyu mugabo washoye imari ye mu muziki yatangaje ko yongeye gusubirana n’uyu muhanzikazi.

Ku nshuro ya mbere, Marina yakomoje ku cyatumye asezera n’impamvu yafashe icyemezo cyo gusubira muri The Mane, afata nko mu rugo.

Mu kiganiro yagiranye na Yambi Tv Marina yavuze ko yari yasezeye kuri The Mane kuko hari ibyo batabashije kumvikanaho ariko nyuma yo kubikemura, bakiyemeza gukomezanya urugendo batangiranye.

Yagize ati “Ubundi urabizi neza ko iyo abantu bakorana bagatandukana, haba habayeho kutumvikana neza mu mikoranire, iyo basubiranye rero baba bamaze kumvikana. Kuri ubu byakemutse, nasubiye mu rugo! Imfura ya The Mane yasubiye mu rugo.”

Marina yabereye ibamba umunyamakuru wifuzaga kumenya iyi mikoranire atari yumvikanyeho na The Mane kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gusezera.

Ati “Sindi bujye mu mizi, ariko buriya haba habayeho kutumvikana ku kintu runaka ariko ntari buvuge, gusa iyo abantu bicaye bakabikemura barongera bagakorana.”

Ubwo yasezeraga muri The Mane, amakuru yavugaga ko Gahunzire Aristide yaba ariwe wamugumuye ndetse bagiye gukorana.

Aya makuru uyu mukobwa yayateye utwatsi avuga ko nta shingiro afite. Yakomeje ati “Wenda n’iyo dukorana yari kuba nkuko twanakoranaga muri The Mane, naho kuvuga ngo afate inshingano nk’iza The Mane byo byari kuba bidashoboka [mission impossible].”

Nyuma yo gusubira muri The Mane, byitezwe ko Marina agiye guhita asohora indirimbo nshya yise ‘I am sorry’ ikubiyemo ibimaze iminsi bimuvugwaho byose.

Ibitekerezo

  • Big up marina we sustain u

    Ntabwo byoroshye

    Ntabwo byoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa