skol
startimes

Martin Promoter yakomoje ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho mu rukundo[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 September 2020 Yasuwe: 1154

Umuhanzi nyarwanda Martin Munezero abenshi bazi ku izina rya Martin Promoter kuri uyu wa 19 Nzeli 2020 yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo y’urukundo ashishikariza urubyiruko kunyurwa no kutajarajara.


Muri iyi ndirimbo ‘Luv’ yagiye ahagaragara kuwa gatandatu, isohokera rimwe amajwi n’amashusho, umuhanzi avugamo ko umukunzi we yanyuzwe n’ibyo akorera akiyemeza kumukunda urudasaza.

Martin Promoter aganira na UMURYANGO yavuze ko iyi ndirimbo ‘LUV’ ifite umwihariko kuko ari indirimbo y’urukundo akoze mu gihe atari amenyereweho kuririmba urukundo, undi mwihariko ifite ngo nuko ikoze mu njyana ya ‘soft trap’ iyi nayo ikaba idakunze gukorwamo indirimbo z’urukundo n’abahanzi nyarwanda.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA MARTIN PROMOTER

Yagize ati “Nashyize aharagara indirimbo y’urukundo, ishingiye ku nkuru mpamo, n’uburyo abantu bakundana umuntu akaba yanyurwa n’urukundo umukunzi we amuha bitewe n’ibyo amukorera ”.

Yakomeje agira ati “Inkuru irimo ni uko umukunzi wanjye yankunze akanezezwa n’ibyo mukorera bitandukanye, akerura akavuga ko ibyo mukorera bimunyura ari yo mpamvu ankunda adashobora kundeka”.

Martin Promoter yinjiye mu muziki ahuza abahanzi batandukanye mu 2017. Avuga ko muri iyi ndirimbo ‘Luv’ ubutumwa yageneye urubyiruko ari ‘Ugukundana bataryaryana no kwirinda kujarajara’.

Iyi ndirimbo igiye ahagaragara mu gihe hamaze iminsi hasohoka indirimbo abazumva bakavuga ko zirimo ibishegu (amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina).

Uyu muhanzi yasabye abumva iyi ndirimbo kuyumva neza uko ivuga bakirinda kuyishakira ibindi bisobanuro no kwima amatwi abazavuga iyi ndirimbo nabi bayihimbira ibyo umuhanzi atavuze.

Martin Promoter yamenyekanye mu itangazamakuru mu inkuru z’imyidagaduro. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo ‘Abarezi’, ‘Kimbaze’, ‘Takaramo’ na ‘Tambaza’.

Uyu muhanzi uzwiho kuba ari mu bantu ba mbere bafite tatuwaje nyinshi mu Rwanda yemeza ko amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yafatiwe ahantu hatakorohera umuhanzi wese kuhagera ataziranye n’abantu benshi bazi ibigezweho.Ikindi twamubajije niba umukobwa ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ariwe mukunzi we,yaduhakaniye atubwira ko atari we ndetse impamvu atakoresheje umukunzi we ari uko adakunda kuba yagaragara mu itangazamakuru.

Martin Promoter asaba abafana be gukomeza kumushyigikira kuko abafitiye indirimbo nshya nyinshi azabagezaho mu minsi iri mbere.Iyi ndirimbo nubwo yayise ’LUV’ iririmbye mu rurimi rw’Ikinyarwanda nubwo umuntu wese uyumvise kugira ngo ahite abimenya bitamworohera.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ishavu n’agahinda ka Fireman wabuze ababyeyi n’umuryango we akiri...

Ishavu n’agahinda k’umuhanzi Uwimana Francis ukoresha izina rya Fireman mu...
27 October 2020 Yasuwe: 1961 0

Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’umwaka mu karere ka Afurika...

Israel Mbonyi ni umwe mu batsinze abikesheje Album ye ‘Mbwira’ yatoranyijwe...
27 October 2020 Yasuwe: 879 0

Umunya-Kenyakazi Irene ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 yagaragaje...

Umunya-Kenya, Irene Ng’endo Mukii, ufite ikamba rya Miss Africa Calabar...
27 October 2020 Yasuwe: 4137 0

Shaddyboo yasangiye iwe murugo n’abana 35 bo mu muhanda[AMAFOTO]

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yakiriye...
26 October 2020 Yasuwe: 4330 0

Reba amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram mu...

Mu cyumweru gishize, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye babinyujije ku...
26 October 2020 Yasuwe: 6904 0

Dore inkuru wamenya y’ubucuti bwa Thomas Sankara n’umuhanzi Fela Kuti wo muri...

Ubucuti hagati y’umuhanzi wo muri Nigeria Fela Kuti na Thomas Sankara wari...
25 October 2020 Yasuwe: 3046 0