skol
fortebet

Bwa mbere Platini P yihanije abibasira umuryango we n’umwana we

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko umuhanzi Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platini P yatandukanye n’umugore we , ariko we ntagire icyo atangaza , bwa mbere yahaye gaso abantu bakoresha abamafoto y’umwana we ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe umuhanzi Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platin P mu itsinda ryamamaye rya Dream Boys bivugwa ko yatandukanye n’umugore we Ingabire Olivia , nyuma y’uko ngo basanze umwana atari uwe, yongeye guha gasopo abakoresha amafoto y’umwana we avuga ko ingaruka zishobora kuzabageraho.

Uyu muhanzi aganira na Isimbi Tv yirinze kuvuga byinshi kuri iki akuva ko ibibazo by’umuryango bikemukira mu muryango ,Yagize ati “Rero nta muntu naganirije, nta n’uwo nteganya kuganiriza kubera ko ibireba umuryango biguma mu muryango, ntabwo nzi aho amakuru muyavana sinzi uko byabagendekeye ariko ibireba umuryango biwugumamo, biragoye ko nakubaza ngo uvuge ku muryango wawe hano, uze imbere ya camera ubwira abantu njyewe byangendekeye gutya cyangwa nagowe muri ubu buryo, ngo uvuge ibibera mu gikari imbere mu rugo.”

“Hari ababizi kundusha, hari abo nabonye bafite amakuru yanjye kurusha uko nyazi, bazagumya babibasobanurire, sinshaka kujyana nabo ariko ndagira ngo mbabwire ko nta kibazo na kimwe mbona mu byo bavuze nkwiye gusobanura hano.”

Yaburiye abantu bose bakoresheje amafoto y’umwana we ku mbuga nkoranyamba ko atari byo kandi ko n’inzego bireba zizabyinjiramo.

Ati “ubundi abana baba bakwiye kurindwa, mbwira n’abantu bafata amashusho y’umwana wanjye ko ibyo bintu atari byo ni uko nabahaye agahenge ngo bigire inama ngo barwane nabyo base n’ababikura mu nzira ariko inzego zibishinzwe zazabijyamo (...) Ingaruka zizabageraho.”

Yavuze ko ibintu by’umugore n’umugabo biba ari ibyabo biba bigomba gukemukira mu muryango ndetse n’inshuti ze zijya kumuvuga ziba atari inshuti ze.
Ati “Igihari rero ni iki ng’iki, nk’abantu babana, umugore n’umugabo ibintu byanyu biba ari byanyu kuko iyo mbajije umuntu nti ibintu wavuze wabikuye he, ngo ni inshuti zanjye za hafi, ubwo se inshuti yanjye ya hafi niba ari inshuti yanjye yamvuyemo, ubwo ntabwo ari inshuti.”

Muri ibyo byose byabaye, yababajwe no kubona umuntu w’inshuti ye amuvuga kandi akamuvuga batanavuganye.

Ati “Nta kindi uretse kubona umuntu akuvuga ntacyo mwaganiriye cyangwa nko kubona umuntu w’umushuti wawe arimo kukuvuga mutavuganye, uratungurwa ariko njye nari nibereye mu kazi kanjye.”

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa