skol
fortebet

Meddy umaze imyaka 7 muri Amerika aragera mu Rwanda muri Nzeri

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Bidasubirwaho abategura igitaramo ngaruka mwaka gitegurwa n’ikinyobwa ‘Mutzig’ kizwi nka ‘Beerfest’bemeje ko Meddy agiye kuza gutaramira abanyarwanda muri nzeri tariki 02 uyu mwaka.
Meddy umaze imyaka irindwi akorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika harabura iminsi 35 ngo ataramire abafana uhereye uyu munsi ubara
Meddy ari mu bahanzi nyarwanda bubashywe kuva yatangira muzika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zatumye yigarurira imitima ya benshi nka: Burinde bucya, Nka paradizo, (...)

Sponsored Ad

Bidasubirwaho abategura igitaramo ngaruka mwaka gitegurwa n’ikinyobwa ‘Mutzig’ kizwi nka ‘Beerfest’bemeje ko Meddy agiye kuza gutaramira abanyarwanda muri nzeri tariki 02 uyu mwaka.

Meddy umaze imyaka irindwi akorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika harabura iminsi 35 ngo ataramire abafana uhereye uyu munsi ubara

Meddy ari mu bahanzi nyarwanda bubashywe kuva yatangira muzika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zatumye yigarurira imitima ya benshi nka: Burinde bucya, Nka paradizo, Holly spirit, Nasara ndetse na Ntawamusimbura’.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Patricia Garuka uhagarariye ‘Mutzig’ yemeje aya makuru ati “Nibyo koko byamaze kwemezwa ko Meddy azaza gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Beerfest gitegurwa na Mutzig, kizaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, aho azataramira Abanyarwanda amasaha agera kuri abiri.”

Ngo Meddy witegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Slowly’ igitaramo cya mbere azakora kizabera i Nyamata mu Bugesera, dore ko ngo byasabwe n’abakunzi bacyo ko cyavanwa ‘Rugende training Center’ aho cyari gisanzwe kibera ngo kubera ahanini impanvu z’umutekano.

Garuka ati “Mu rwego rwo kwirinda impanuka zagaragaye mu myaka ishize, igitaramo cy’uyu mwaka kizabera kuri Hotel Golden Tulip i Nyamata.”

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira Saa munani z’amanwa.Garuka mu magambo ye ati “Sibyo gusa kuko hanateguwe ‘After party (kwinegura)’ kubazifuza gukesha bataramiwe n’abahanzi ndetse n’aba Djs batandukanye, ibyo byose ahanini bikaba ari ukwirinda impanuka ziterwa no kugenda nijoro umuyobozi w’ikinyabiziga yanyweye.”

Umuyobozi wa Mutzig mu Rwanda avuga ko mu gitaramo cy’uyu mwaka harimo itandukaniro n’ibyabanje mu mitegurire, dore ko ngo muri iki gitaramo abahanzi bazakora muzika ya “live (full)”, ndetse ngo n’abacuranzi batangiye imyiteguro yacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa