skol
fortebet

Meddy yafashe indege imwerekeza muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye nka Meddy muri muzika nyarwanda yamaze kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho akorera ibitaramo bitandukanye akaniga amasomo muri Kaminuza.
Uyu muhanzi ufite indirimbo ikunzwe ‘Slowly’ yari amaze amezi abiri yuzuye ari mu Rwanda aho yakoze ibitaramo bitandukanye yafatanyije na Airtel Rwanda ndetse n’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017. UMURYANGO wamenye yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye nka Meddy muri muzika nyarwanda yamaze kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho akorera ibitaramo bitandukanye akaniga amasomo muri Kaminuza.

Uyu muhanzi ufite indirimbo ikunzwe ‘Slowly’ yari amaze amezi abiri yuzuye ari mu Rwanda aho yakoze ibitaramo bitandukanye yafatanyije na Airtel Rwanda ndetse n’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017. UMURYANGO wamenye yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu masa ku mini nimwe z’umugoroba.

Yaherekejwe na bacye mu nshuti n’abavandimwe cyane ko yavuye mu Rwanda mu buryo bwabucece.Hari amakuru avuga ko nubwo yagiye ariko mu Ukuboza 2017 azagaruka gukora ibindi bitaramo bisoza umwaka.

Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

Kuwa 26 Kanama 2017 nibwo Medard, yageze i Kigali nyuma y’imyaka irindwi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yakiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo ab’igitsina gore bari bitwaje indabo.

Aha Meddy yari ku kibuga cy’indege mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017.

Mbere yo kuva mu Rwanda yatemberejwe na Akagera Aviation








Ibitekerezo

  • Nice journey Meddy I like you so much

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa