skol
fortebet

Meddy yanyuze abakunzi be nyuma y’imyaka 7 batamuca iryera

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2017

Sponsored Ad

Umunyabigwi akaba umunyamuziki Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yanyuze ibihumbi byitabiriye igitaramo cyabereye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera kuri Golden Tulip Hotel.
Uyu musore wayobotswe n’ibyo kurya yaje mu Rwanda mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest gitegurwa n’uruganda rwa Bralirwa buri mwaka, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.
Uwari yitegeye urubyiniro yabonaga uruvangitirane rw’amabara y’umweru n’umutuka, aba Djs bakoze uko bashoboye mbere y’uko Meddy ahamagarwa (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi akaba umunyamuziki Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yanyuze ibihumbi byitabiriye igitaramo cyabereye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera kuri Golden Tulip Hotel.

Uyu musore wayobotswe n’ibyo kurya yaje mu Rwanda mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest gitegurwa n’uruganda rwa Bralirwa buri mwaka, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.

Uwari yitegeye urubyiniro yabonaga uruvangitirane rw’amabara y’umweru n’umutuka, aba Djs bakoze uko bashoboye mbere y’uko Meddy ahamagarwa ku rubyiniro.

Uncle Austin na Ange umugore wa Dj Pious nibo bari bayoboye iki gitaramo bakomeza kwibutsa abantu kutarambirwa kuko umuhanzi bategereje imyaka irindwi yarimo yitegura.

Abana bo kunyundo bakoze mu muhogo banyura benshi abandi bagaragaza amarangamutima yabo.Ahaga I saa yine n’iminota irengaho, Meddy yinjiye ku rubyiniro abyina yibutsa benshi mu myaka ya 2010 ubwo yari kuri Petit Stade mu gitaramo cye.

Meddy nk’izina yamamariyeho muri muzika yinjiriye abyina mu ijambo rimwe ati “Muraho?”. Akimara kuramutsa abafana be Meddy yatangiranye n’indirimbo ‘Inkoramutima’ abantu batangira kubyina ubutitsa.

Nyuma y’inkoramutima Meddy yakurikijeho ‘Akaramata’ nyuma yaje gufata gitari atangira kwicurangira indirimbo yise ‘Ese urambona’; yabihuzaga no kwiyegereza indangururamajwi ari nako yumvikanisha ubuhanga bwe.

Ageze ku ndirimbo ‘Amayobera’ ibintu byahinduye isura bamwe bati ‘Meddy wacu’ nawe yaje kuvuga ko ‘iyaba byakundaga mwese nkabahobera’. Uyu muhanzi yavuze ko mu bitabiriye igitaramo abonama amusura y’abantu baziranye.

Ati “Hano ndabona harimo abantu twiganye….Inshuti zanjye zo mu bwana’ basore ndabakumbuye.”

Meddy wari witwaje ababyinnyi yageze ku ndirimbo ye ‘Mubwire’ bahita bazamuka ku rubyiniro si ugucinya umudiho biratinda.Yagize ati ‘Ibyo mushaka byose niteguye kubikora nonaha.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari uw’I Kigali ashima bikomeye abavandimwe b’abarundi bitabiriye igitaramo cye, anavuga ko atabona icyo avuga kuri Bralirwa yamugaruye mu Rwanda, igitaramo cyasojwe ahagana I saa sita n’iminota 45.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa