skol
fortebet

Meddy yasezeranyije igitaramo cy’amateka Abanyarwanda

Yanditswe: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Ngabo Medard,Meddy waraye ageze mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we,yabwiye abakunzi be ko yiteguye kubaha igitaramo cy’amateka ku bunani muri “The Eastern African Party”.

Sponsored Ad

Meddy witezwe na benshi ku bunani,yabwiye Radio Rwanda ko yaje mu Rwanda kwishimana n’abakunzi be ndetse yiteguye kubakorera igitaramo cy’amateka batigeze babona.

Yagize ati “Nari Maze iminsi ntataramira abanyarwanda.Niteguye kubereka udushya mu gitaramo cya The East African Party.Abanyarwanda ntibaherukaga kubona abahanzi nyarwanda gusa bahuriye mu gitaramo gikomeye.Hari indirimbo zanjye nyinshi zirimo izo bazi n’izo batazi nzabaririmbira.Nizeye ko igitaramo kizagenda neza.”

Meddy wageze mu Rwanda ku munsi w’ejo ari kumwe n’umukunzi we Mehfira Mimi,ukomoka muri Ethiopia,niwe muhanzi mukuru watumiwe na The East African Promoters mu gitaramo ngarukamwaka bategura cya The East African Party.

Ku wa 01 Mutarama 2019,Meddy azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Riderman, Bruce Melodie, Buravan na Social Mula.

Uretse iki gitaramo,Meddy yavuze ko yiteguye gukorana indirimbo n’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye mbere yo gusubira muri USA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa