skol
fortebet

Meddy yashenguwe n’urupfu rw’inshuti ye magara bakuranye Jackson Musoni waguye muri Ethiopian Airlines [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Meddy yashenguwe n’urupfu rw’umunyarwanda, Jackson Musoni wari uzwi nka Idi,waguye mu ndege ya Ethiopian Airlines bakuranye ndetse yavuze ko yamufataga nk’umuvandimwe we.

Sponsored Ad

Meddy abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rw’uyu munyarwanda umwe uri mu bantu 157 bahitanywe n’impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines kuri iki Cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2019.

Yagize ati “Jackson (Idi)wari urenze kuba umugabo,wari urenze kuba umufandimwe kuri twese.Umutima wanjye urashenguwe muri aka kanya.Sinzi uko mama wawe ameze muri aka kanya.Sinzi agahinda Sharon afite ubu ngubu,abana bawe,umufasha wawe.Tukiri abana twakundaga kukureba cyane.

Uyu munsi ndi kwibuka ubuzima twabanyemo nk’umuryango,kuva tukiri abana kugeza dukuzeNtuzigera wibagirana Idi.RIP.Imana ihe imbaraga no kwihangana imiryango yaburiye abayo mu ndege. #ETHIOPIANAIRWAYS ET302.

Musoni Jackson yari asanzwe akora mu muryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR ,akaba yarateze iyi ndege ya Ethiopian Airlines mu nzira aje mu Rwanda.

Iyi ndege ya Boeing 737 (B-737-800MAX), ifite umubare uyiranga wa ET-AVJ yakoreye impanuka mu gace kitwa Bishoftu hafi gato y’umujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia mu gitondo cyo ku munsi w’ejo Taliki ya 10 Werurwe 2019.

Iyi ndege yarimo abagenzi 149 n’ abakozi 8 bo mu ndege. Umuvugizi wa sosiyete Ethiopian Airlines yatangaje ko ko nta muntu n’ umwe wayirokotse.





Meddy yashenguwe n’urupfu rw’inshuti ye Idi waguye muri Ethiopian Airlines

Ibitekerezo

  • Buri gihe dushengurwa n’inshuti zacu zigendeye.Mais c’est le chemin de toute la terre.Ni iwabo wa twese.Kugeza igihe Imana izakuriraho urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Aho guheranwa n’agahinda,Imana idusaba Imana cyane,kugirango n’iyo twapfa Imana izatuzure ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Rwose tujye twizera ibyo Imana yadusezeranyije,kubera ko itajya ibeshya.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa