skol
fortebet

Meddy yasibye amafoto n’amashuho y’umukobwa bivugwa ko bakundana

Yanditswe: Friday 01, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yamaze gusiba amafoto n’amashusho y’umukobwa byavugwaga y’uko bakundana.Bisa n’icyimenyetso cy’uko uyu muhanzi atagishaka kuvugwa mu rukundo n’uyu mukobwa uzwi ku izina rya Mimi.
Medd yakunze kumvikana mu itangazamakuru aseka cyane ikibazo cyijyanye n’uko yaba afite umukunzi.Uyu muhanzi yakunze kuvuga ko atabona imvugo nziza akoresha ariko ko ‘akiri gutereta’ kandi ko bizacamo.
Uyu mukobwa Meddy asa n’utarashatse ko itangazamakuru rimuvuga cyane ko ari (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yamaze gusiba amafoto n’amashusho y’umukobwa byavugwaga y’uko bakundana.Bisa n’icyimenyetso cy’uko uyu muhanzi atagishaka kuvugwa mu rukundo n’uyu mukobwa uzwi ku izina rya Mimi.

Medd yakunze kumvikana mu itangazamakuru aseka cyane ikibazo cyijyanye n’uko yaba afite umukunzi.Uyu muhanzi yakunze kuvuga ko atabona imvugo nziza akoresha ariko ko ‘akiri gutereta’ kandi ko bizacamo.

Uyu mukobwa Meddy asa n’utarashatse ko itangazamakuru rimuvuga cyane ko ari zimwe mu ngingo uyu muhanzi yavuze ko ashingiraho mu gukunda.Aherutse kubwira UMURYANGO ko adakunda umukobwa ushyira ubuzima bwe bwose ku mbuga nkoranyambaga kandi ko adatoranya y’aba inzobe cyangwa se igikara.

Uyu muhanzi yarinze ava mu Rwanda asize urujijo muri benshi bibazaga niba koko yaba amaze imyaka irenga irindwi muri Amerika nta mukunzi yahabonye cyangwa se niba hari uwo yaba yarasize mu Rwanda mbere y’uko ahava.

Meddy yabanje kuvugwa mu rukundo n’umukobwa uri mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ nyuma yongeye kuvugwa mu rukundo n’undi mukobwa uri mu mashusho y’indirimbo ‘Burinde bucya’.

Meddy avuga ko amaze igihe atereta ariko atifuza gutangaza amazina y’uwo mukobwa

Uyu muhanzi ntiyigeze agira byinshi avuga ndetse n’ubwo yazaga mu Rwanda yararuciye ararumira ariko avuga ko ari gutereta mu muvugo y’ubu.Meddy yagiye arushaho gutera imitoma Mimi binyuze kuri Instagram anashyiraho amashusho bari kumwe. Gusa ibi byose birasa nibyayoyotse kuko Meddy yasibye amashusho agaragaraho uyu mukobwa kuri Instagram yendetse n’andi mafoto ye.

Akuye aya mafoto n’amashusho kuri instagram nyuma y’uko mu minsi ishize afashe amashusho y’uyu mukobwa aturuka imbere y’imodoka yarimo maze abaza abafana be niba koko uyu mukunzi we ashobora gutwara iyo modoka. Icyo gihe benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi bagiye bamuha ubutumwa butandukanye bamwereka ko bishimiye kubona ko hari uwo akunda.

Bamwe baketse ko yashakaga gusubiza abari bamaze iminsi bibaza aho ahagaze mu bijyanye n’urukundo. Muri ayo mashusho,uyu mukobwa yari yambaye umupira w’imbeho,inkweto zigezweho za Snakers ndetse afitena Telefone ya Smart Phone hamwe na Ukuteri (Izi bumviraho muzika uzishyize mu matwi).

Yinjiye mu modoka aseka cyane.Ubusanzwe uyu mukobwa afite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Burinde Bucya’ ya Meddy yakunzwe cyane.

Yitwa Sosena ASeffa azwi cyane mu Rwanda binyuze muri iriya ndirimbo yahuriyemo na Meddy. Urukundo rwashimangirwa n’amagambo uyu muhanzi yakunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga asa n’uzimiza ariko agaragaza ko ari mu rukundo kandi rumaze igihe.

Uyu mukobwa Sosena Aseffa yize ibijyanye n’ubumenyamuntu(Ubuganga) n’ubutabire muri Kaminuza yitwa “North Texas University”.Mu bwana bwe yakuze ashaka kuziga ibijyanye n’ubuvuzi.Ngo yumvaga azaba uvura abarwaye amenyo (Dentist) dore ko ngo n’abo mu muryango w’iwabo bose bize ibintu bijyanye n’ubuganga.

Intego yihaye n’ukugira umuryango ukomeye kandi uhamye,ibi byose abikomora ku kuba baramwitangiye akiga muri Kaminuza zihenze muri Amerika kugirango agera ku ntego ye.

Mu 2010 kugeza 2013, ishami yize ry’ubuganga ryamuhesheje Certificate ku bw’ibikorwa yakoze by’ubwitange ku bitaro byitwa Parkland Health and Hospital.

Nyuma y’akazi azwi nk’umunyamideli ukomeye, amaze kwitabira ibikorwa byo kumurika imideli bitandukanye.Mu ri 2012 na 2013 yitabiriye ibirori by’abamurika imideli anahatamo byitwa Twisted tale (2013), Fashion at the Fountains (2012), African Fashion Week Dallas (2012) ndetse na Launch ya African Muzik Magazine (2013).

Meddy ari mu Rwanda kandi yabajijwe ku mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ bivugwa ko akomoka muri Ethiopia. Ubwo yari mu gitaramo cya Airtel muri gahunda ya Tunga, Meddy yaje gutangaza ibinyuranye n’ibyo abantu bari bazi kuko yahishuye ko akundana n’umukobwa uba muri Amerika.

Meddy asa n’uwakataje gushyira abantu mu rujijo kuko yabwiye Isango Star afite umukunzi ‘atereta gake gake’ kuburyo ibimwerekeyeho byose azabitangariza abakunzi be.Yagize ati ”Uwo naterese Slowly[Gake gake] nta wundi akomoka muri Ethiopia ariko aba muri Amerika.”

Abajijwe niba hari amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi agaragaramo yasubije ko nta byinshi yabivugaho ahubwo ko abakunzi be bazajya babimenya umunsi ku wundi; ngo ni umukobwa uhuje ibyifuzo n’uwo yahoze yifuza.

Meddy wageze mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, yigeze gufotorwa ari kumwe n’inkumi muri Hotel yari acumbitsemo; yirinze kugira byinshi atangaza ndetse niyifuza no kumva uwabimuzaho.




Uyu nawe ari mashusho y’indirimbo ’Burinde Bucya’ bavuzwe mu rukundo









Amafoto y’uyu mukobwa uri mu ndirimbo ’Ntawamusimbura’ Meddy yayisibye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa