skol
fortebet

Meddy yasobanuye icyo ijambo Adi Top yakoresheje risobanura

Yanditswe: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Meddy waraye ageze mu Rwanda kwitabira igitaramo cya East African Party yatangaje igisobanuro cy’indirimbo ye yise Adi Top aho yavuze ko bisobanuro “ku gasongero “ cyangwa se “At the Top mu cyongereza.

Sponsored Ad

Benshi mu bafana ba Meddy byarabagoye gutahura icyo yashatse kuvuga kuri iyi ndirimbo Adi Top kuva yayisohora, ariko yabamaze amatsiko avuga ko ari indirimbo y’urukundo, aba avuga ku mukobwa akunda, ko amufata nk’umuntu uri ku rwego rwo hejuru.

Adi Top iri guca ibintu hirya no hino ku isi

Yagize ati “Adi Top abantu bakomeje kuyibazaho, gusa ni nk’uburyo navuga bworoshye bwo kuvuga ’At the top’. Iyo usoma, usoma ’Adi Top’ ariko iyo wandika ukabyandika mu cyongereza cyiza. Ni indirimbo y’urukundo, mba mvuga umukobwa nkamutembereza Miami, nkamuzana i Kigali.”

Adi Top iri guca ibintu ku mateleviziyo mpuzamahanga ndetse kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’igice kuri Youtube nubwo nta gihe kinini iramara isohotse.

Meddy yavuze ko umusaruro yari yiteze kuri Adi Top ariwo yamuhaye kuko nubwo yamuvunnye mu mashusho imaze kumugeza ku rwego rurenze urwo yari ariho.

Meddy yavuze ko abakobwa bari mu mashusho y’iyi ndirimbo bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya Afurika na Amerika. Meddy yakoze ‘Adi top’ ashaka kwereka abantu ko umuntu ashobora guhura n’abakobwa beza ariko akanyurwa n’umwe rukumbi umutima we wihebeye.

Meddy yaraye agezei Kigali ari kumwe n’umukunzi we Mehfira Mimi,aje kwitegura igitaramo gikaze cya East African Party azakora ku wa 1 Mutarama 2019.

Adi Top’ ni indirimbo ya kabiri Meddy yakoze muri 2018 yashyize hanze mu Ukwakira uyu mwaka wa 2018, nyuma ya Lose Control yakoranye na The Ben.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa