skol
fortebet

Meddy yihanganishije inshuti ye magara The Ben uherutse gupfusha umubyeyi

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy yafashe mu mugongo mugenzi we The Ben uheruka gupfusha Se umubyara.

Sponsored Ad

Aya makuru yasanze The Ben mu gihugu cy’Afurika y’Epfo aho bivugwa ko hari ibyangombwa yagiye gushakira muri icyo gihugu.

Nyamara nubwo nta kintu yari yatangaza ku rupfu rw’umubyeyi we, mugenzi we Meddy uherereye muri USA yamufashe mu mugongo amubwira ko Imana izamucira inzira.

Meddy abinyujije kuri Instagram, yagize ati "Ikintu kimwe nzi neza ni uko Imana izahora igucira inzira! Fata umutima mwami! Turagukunda!"

Nubwo mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda bahanganishijwe igihe kirekire, aba bagabo bombi ni inshuti dore ko aho batuye muri Amerika bakunze guhura , bagasurana ndetse bagasangira.

Papa wa The Ben yitabye Imana atabonye ubukwe bw’umuhungu we dore ko buteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nubwo byavuzwe ko The Ben atajya yikoza uyu mubyeyi we akaba ari nayo mpamvu yibanaga.

Mu bigwi aba baturanyi bavuga by’uyu mubyeyi witabye Imana birimo kuba ariwe wakoresheje umuhanda uva kuri Kaburimbo ukagera ku Gipangu yari atuyemo, kandi ko ari we wa mbere watunze imodoka muri ako gace.

Mbonimpa John ubyara The Ben, Green P n’abandi yitabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa