skol
fortebet

Menya ikihishe Inyuma ku isezera rya Queen Cha na Marina muri The Mane

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Abahanzikazi bakunzwe cyane muri muzika nyarwanda 2 Queen Cha na Marina birashoboka ko impamvu yatumye basezera rimwe aruko babonye The Mane iri mumarembera ,bagashaka ubundi buryo hakiri bagashaka ibindi biganza bibafasha hanyuma bagafata umwanzuro wo gusezera. Menya byinshi bikubiye muri iyi nkuru tugiye kubigarukaho twifashishije Aristide Gahunzire wari umujyanama wa The Mane.

Sponsored Ad

Queen Cha na Marina nibahanzikazi bakunzwe mu muziki Nyarwanda , kandi umuntu ntiyatinya kuvugako bari ku isonga bitewe n’imikorere yaabo ndetse n’urugero rw’abahanzikazi bakiri bato mu muziki. . Aba bombi bamaze gusesa amasezerano bafitanye na The Mane. Kugeza ubu hari kuvugwa amagambo menshi kuri iri sezera cyane cyane ashingiye ku kuba iyi nzu igeze mu marembera. Kugeza ubu isigayemo Mbanda wenyine.

Isezera muri The Mane ryatangye kuvugwa ubwo tariki 19 Mata, Gahunzire wari umujyanama wa The Mane yashyiraga hanze itangazo rivuga ko yatandukanye n’iyi nzu. Nyuma y’amasaha make Queen Cha nawe yahise ashyira hanze ibaruwa yandikiye The Mane avuga ko ahagaritse amasezerano ye n’iyi nzu. Bidateye kabiri ejo hashize tariki 29 Mata 2021 nibwo hagiye hanze ibaruwa ya Marina nawe avuga ko ahagaritse amasezerano yari afitanye n’iyi nzu.

Bose abamze gusezera muri The Mane ,Marina [iburyo] Gahunzire [hagati] na Queen Cha [iburyo] bose bamaze gusezera muri The Mane
Ku itariki ya 19 Mata 2021, Gahunzire niwe wabanje gushyira hanze itangazo agaragaza ko gutandukana na The Mane ari icyemezo yafashe ku mpamvu ze bwite ndetse ashimira ubuyobozi bwa The Mane muri rusange n’abandi bayibamo. Nyuma y’iminota mike itangazo rya Gahunzire rigiye hanze, Queen Cha wari umaze imyaka itatu muri The Mane na we yashyize hanze ibaruwa yandikiye The Mane avuga ko ahagaritse amasezerano ye n’iyi nzu mu gihe yari yarasinye imyaka 10.

Ushishoje neza kuri iyi baruwa ya Marina abona yaranditswe tariki 21 Mata nyuma y’umunsi umwe gusa Gahunzire na Queen Cha basezeye. Biroroshye guhita wumva ko aba bose babiganiyeho mbere yo gufata uyu mwanzuro ku buryo ari icyemezo batahubukiye. Kugeza ubu ikiri kwibazwa ni aho Marina na Queen Cha bagiye kwerekeza! Hari kuvugwa byinshi birimo ko muri aba bakobwa hari ugiye kwerekeza muri Country n’ibindi byinshi bidafite aho bishingiye.

Icyakora na none ntakavugirwa ubusa nk’uko twabigarutse bajya gusezera bose babiganiyeho mbere y’uko bafata umwanzuro ku buryo ntawabitindaho ko bashobora kuba barawufashe baranamaze kubona ibiganza bishya bigiye kubafasha mu rugendo rwabo rwa muzika. N’ikimenyimenyi mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Gahunzire wahoze ari umujyanama wa The Mane wasezereye umunsi umwe na Queen Cha mu mvugo ye hari aho yatanze ishusho y’uku kuri.

Hari aho yagize ati ”Hari igihe already baba barasezeye cyangwa already bafite ama offers [abo bashobora gukorana nabo] (……) uba muri show biz urabizi biba ari byiza iyo bigeze igihe cyo gutangarizwa”. Yakomeje agira ati ”Ndabyizeye neza offers zirahari ahubwo wenda baba bari guca muri process [mu nzira] cyangwa ama etape yo kumvikana na ba nyiri kubaha izo offers”.

Yakomeje avuga ko izo nzira barimo izo kumvikana mu by’ukuri ari uburyo bwo kugira ngo barebe neza ibijyane n’imikoranire mu rwego rwo kwirinda ko bishobora kumera nka mbere cyangwa bishobora kuzagera igihe bikarangira yongera gushimangira ko izo offers zihari ariko atari ibintu Queen Cha na Marina bahita batangaza kano kanya.

Mu bindi yagarutseho yavuze ko ari abakobwa bakuru badashobora gufata umwanzuro wo kuva aho bafashwaga badafite indi gahunda nk’uwabanye nabo abashimagiza ikinyabupfura bagira n’uko bakora akazi kabo neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa