skol
fortebet

Menya ingano y’Amafaranga The Ben yahawe kugira ngo yemere kwitabira igitamo mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyamuziki Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben usanzwe ukorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo gitangira umwaka wa 2017 cyiswe ’East African Party’ ku itariki ya 1 Mutarama 2017.
Ni urugendo rwavuzweho byinshi birimo kuba yarahinduye itariki yagombaga kuziraho bitewe n’uko yari afite ikizamini ku ishuli yigaho. Uyu muhanzi yagombaga kugera mu Rwanda tariki ya 19 Ukuboza uyu mwaka gusa aza kuvuga ko bitamukundira ahubwo azasesekara i Kigali (...)

Sponsored Ad

Umunyamuziki Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben usanzwe ukorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo gitangira umwaka wa 2017 cyiswe ’East African Party’ ku itariki ya 1 Mutarama 2017.

Ni urugendo rwavuzweho byinshi birimo kuba yarahinduye itariki yagombaga kuziraho bitewe n’uko yari afite ikizamini ku ishuli yigaho. Uyu muhanzi yagombaga kugera mu Rwanda tariki ya 19 Ukuboza uyu mwaka gusa aza kuvuga ko bitamukundira ahubwo azasesekara i Kigali tariki ya 24 Ukuboza 2016.

’East African Party’ ni igitaramo ngaruka mwaka gitegurwa na Kompanyi y’ubucuruzi ya EAP ifatanyije n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobya cya ’Primus’. Mu myaka itambutse iyi kompanyi yagiye izana abahanzi batandukanye barimo Diamond ukomoka muri Tanzania ndetse na Koshens wo muri Jamaica.

Ntibyari byoroshye kumenya ingano y’amafaranga aba bahanzi bahabwa kugirango baze gutaramira abanyarwanda ndetse benshi bakunze kwibaza nimba abahanzi baturuka hanze y’Igihugu banganya amafaranga nabo basanze mu gihugu.

Kugeza ubu amakuru avugwa n’uko The Ben uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ’Habibi’ agiye kuza mu Rwanda ahawe akayabo k’ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika ajya kungana na 40,701,697.24RWF.

Andi makuru avuga ko mbere y’uko Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP atekereza kuri The Ben ngo yabanje gutekereza kuri Meddy ariko bazakunaniranwa kubera amafaranga y’umurengera uyu muhanzi yakaga.

Ngo Meddy yasabye ibihumbi 100 by’amadorali ajya kungana na miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda ariko Joseph amwememera ibihumbi 60 by’amadorali ariko uyu muhanzi arayanga.

Mu masezerano The Ben yagiranye n’ubuyobozi bwa EAP harimo ko murumuna we Green P yagombaga kuririmba mu gitaramo azakorera kuri Stade Amahoro (Petit Stade) ariko ngo uyu muraperi yaje kubura kugeza n’ubu nk’uko umwe mu baganiriye n’izubarirashe yabivuze.

The Ben aje mu Rwanda ahawe Miliyoni zigera kuri 40 z’Amanyarwanda

The Ben yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Mu myaka itandatu amaze muri Amerika yatunganyije indirimbo nyinshi zanyuze benshi, I’m in Love, Ntacyadutanya, Konahindutse, Habibi kugeza kuri ’Roho yanjye’ aherutse gushyira hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa