skol
fortebet

Menya inshuti ukwiye kwitondera mu gihe ukeneye inama m’urukundo

Yanditswe: Wednesday 27, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Birashoboka ko urukundo rwawe uyu munsi rwaba rumeze neza ejo bikanga bikaba ngombwa ko ukeneye inama ziturutse ku bantu batandukanye kandi akenshi wihutira kureba mu nshuti zawe ariko hari inshuti ukwiye kwitondera mu gihe ugisha inama kubigendanye n’urukundo kuko zishobora kukuroha nyamara wari uzitezeho umusaruro muzima.

Sponsored Ad

Zimwe mu nshuti ukwiye kwitondera mu gihe ukeneye inama kubigendanye n’urukundo.

1. Utamarana n’umukunzi kabiri

Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kije hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

2. Umunyeshyari

Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugira ngo afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

3. Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mu kuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

4. Utemera ko urukundo rubaho

Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

5. Utajya abika ibanga

Uyu na we ni ukumugendera kure naho ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cyangwa ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa