skol
fortebet

Michelle Obama yahishuye ibanga ryabafashije we na Obama guhorana umunezero mu rugo rwabo

Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Michelle Obama umaze imyaka 30 arushinze na Barack Obama, yahishuye ibanga ryatumye urugo rwabo rukomera ndetse n’impamvu urukundo rwabo rugitoshye nyamara bamaranye igihe kinini.

Sponsored Ad

Michelle Obama umaze imyaka 30 arushinze na Barack Obama, yahishuye ibanga ryatumye urugo rwabo rukomera ndetse n’impamvu urukundo rwabo rugitoshye nyamara bamaranye igihe kinini.

Nk’uko ikinyamakuru Vanity Fair cyabitangaje, cyavuze ko Michelle Obama yavuze ibanga ryo kurambana na Barack Obama abinyujije mu gitabo gishya aherutse gusohora yise ’The Light We Carry’.

Muri iki gitabo Michelle yavuze ko ikintu cyabashije gukomeza urugo rwabo mu myaka 30 bamaranye ari ukwihangana.

Michelle Obama yanditse agira ati: "Mu byukuri ingo zose zihura n’ibibazo byatuma zisenyuka. Itandukaniro ni uko banyirubwite babyitwaramo.

Yakomeje agira ati: "Urukundo rwacu kugeza nubu rumeze nkaho ari rushya kubera ko nubwo twabanye tutigeze duhagarika kureshyanya. Buri gihe twibuka kuganira nk’abari mu minsi ya mbere y’urukundo cyane cyane tukanatera urwenya. Mu rugo rwacu turangwa no guhorana akamwenyu kuko bidufasha gukemura ibibazo bihari mu mutuzo nta numwe warakariye undi".

Muri iki gitabo kandi Michelle gira inama abandi bagore ko gukomera k’urugo n’umunezero w’urugo bigirwamo uruhare cyane n’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa