skol
fortebet

Microphone Cardi B yakubise umufana irimo kugurishwa akayabo k’Amadorari ya Amerika

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indangururamajwi Cardi B aherutse gukibita umufana wari umumennyeho inzoga muri Las Vegas, yatejwe cyamunara ku isoko ikaba ihagaze arenga 100,000,000 rwf ahwanye na $100,000.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu gitaramo yakoreye Las Vegas, umuhanzikazi Cradi B yakubise umufana Microphone ku bwo kumumenaho inzoga arimo aririmba.

Nyuma y’iki gikorwa, abantu bashimagije Cardi B kubwo kwanga agasuzuguro k’abafana bisanzura cyane bagakabya nubwo hatabuze abandi bake banenga uyu muhanzikazi kubera ko yahise agira umujinya.

Uyu mugore wakubiswe indangururamajwi yahise yihutira kurega Cardi B kuri polisi ko yamukoreye ihohoterwa ariko amakuru yamenyekanye nyuma ni uko uru rubanza rutakibaye kuko uyu mugore yabuze ibimenyetso bishinja Cardi B.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru nka Gizmood, Indangururamajwi Cardi B yakubise uyu mugore yazamuriwe agaciro aho kuri ubu wifuza kuyigura watanga $100,000 ubwo ni ukuvuga arenga 100,000,000 rwf.

Uruganda rwa Scott Fisher ruzwiho gukora ibyuma by’umuziki nirwo rwari rwatanze indangururamajwi Cardi B yakubise umufana, akaba ari muri urwo rwego uru ruganda rwasubije iyi Microphone ku isoko.

Binyuze ku rubuga rw’ubucuruzi kuri murandasi rwa Ebay, iyi microphone irimo guterezwa cyamunara ku va ku wa 01 kanama 2023, aho igeze ku gaciro ka 100,000$ gusa bikaba biteganyijwe ko izageza ku gaciro ka $250,000 (arenga 250,000,000 Rwf).

Aya mafaranga azava muri iyi cyamunara azajyanwa mu miryango nterankunga ya Friendship circle Las Vegas na Wounded warrior project.

Microphone Cardi B yateye umufana we iri muri cyamunara aho ubu ifite agaciro karenga 100,000,000 Rwf bikaba biteganyijwe ko agaciro kayo kazakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

Cardi B yongerereye agaciro Microphone ku bwo kuyikubita umufana wamumennyeho inzoga.

Cardi B yagiye gukubita umufana Microphone amaze igihe gito umubano we na Offset utameze neza nubwo Offset yaje kumusaba imbabazi ku bwo kumutangazaho ibihuha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa