skol
fortebet

Mirafa yakoze ubukwe n’umukunzi we nyuma y’imyaka itatu bakundana

Yanditswe: Monday 24, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’Umunyarwanda wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda Nizeyimana Mirafa yakoze ubukwe n’umukunzi we Dos Santos nyuma y’imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Ni ubukwe bwabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022 bubera ahitwaBeit Shalom mu gace ka Kitwe.

Ubu bukwe bubaye nyuma y’uko buhinduriwe amatariki kuko bwari buteganyijwe tariki ya 3 Nzeri 2022 ariko buza gusubikwa.

Ni ubukwe bwitabiriwe na bimwe mu byamamare Nyarwanda nka Rocky Kirabiranya wagezeyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko indi mihango yari yarabaye, nk’uwo abayisilamu bakunda kwita ’Kufunga Ndoa’ wabaye tariki ya 27 Gashyantare 2022 ubera muri Zambia mu karere ka Chibombo mu Mujyi wa Lusaka, mu Musigiti wa Al- Furqan (Masjid Al-Furqan).

Mu Gushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo rya Rosalyn Dos Santos uvuka kuri se w’umunya-Portugal na nyina ukomoka muri Zimbabwe.

Bagiye kubana nyuma y’imyaka 3 bakundana kuko bamenyanye umunsi wa mbere Mirafa agera muri Zambia.

Uyu mukinnyi aheruka kubwira ikinyamakuru Isimbi ko icyo yamukundiye ari uko amukunda akanamukundira umuryango.

Ati"Ntabwo navuga ngo ni iki ng’iki namukundiye kurusha abandi, gusa nyine umutima ukunda ukurikira byinshi, namukundiye ko ari umukobwa wumva wubaha kandi unkundira umuryango, ni ikintu cyiza, hari n’abandi babifite ariko Imana ifite ukuntu ihuza abantu, buriya icyo namukundiye n’icyo namukurikiyeho ni Imana ikizi kuko ifite ukuntu ihuza abantu.”

Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC baje gutandukana muri Mutarama 2022 yerekeza muri Kabwe Warriors na yo yasojemo amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa