skol
fortebet

Miss Akaliza Amanda yambitswe impeta n’umukunzi we[AMAFOTO

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Miss Akaliza Amanda wegukanye ikamba ry’isonga cya mbere muri Miss Rwanda 2021, yambitswe impeta n’umusore igihe mu munyenga w’urukundo.
Akaliza yasangije abamukurira maze agira ati “Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza igihe nzabana n’uyu mugabo Imana yandemeye […] wangize umukobwa uhora wishimye nanjye nkwijeje kuzakubaha […] nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.”
View this post on Instagram
A post shared by ssouljahh (@amanda_akaliza) Ni amagambo yari akurikiye (...)

Sponsored Ad

Miss Akaliza Amanda wegukanye ikamba ry’isonga cya mbere muri Miss Rwanda 2021, yambitswe impeta n’umusore igihe mu munyenga w’urukundo.

Akaliza yasangije abamukurira maze agira ati “Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza igihe nzabana n’uyu mugabo Imana yandemeye […] wangize umukobwa uhora wishimye nanjye nkwijeje kuzakubaha […] nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.”

Ni amagambo yari akurikiye amashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu musore yateraga ivi akamwambika impeta.
Mu Ugushyingo 2022 nibwo uyu mukobwa yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto n’amashusho y’uyu musore uzwi nka Jonas bahuriye i Londres mu Bwongereza mu myaka ine ishize.

Miss Akaliza mu ntangiro za Mutarama 2023 yajyanye uyu musore kwa nyirakuru amwigisha gukama n’ibindi bitandukanye.

Mu minsi yashize uyu mukobwa yavuze ko yagowe n’ibihe byo guteretana n’uyu musore biturutse ku bihugu barimo bitandukanye.

Yavuze ko akenshi bakoreshaga uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo babashe kuvugana.

Jonas na we icyo gihe yashimiye Miss Amanda kuba yaramubaye hafi muri uyu mwaka bamaranye bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa