skol
fortebet

Miss Bahati Grace yahishuye igihe azakorera ubukwe

Yanditswe: Sunday 09, May 2021

Sponsored Ad

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga n’umusore yihebeye witwa Pacifique Murekezi bamaze iminsi bari mumunyenga w’urukundo

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka wa 2018 nibwo Bahati Grace yatangiye kujya aca amarenga y’uko ari mu rukundo nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo banafitanye umwana w’umuhungu mukuru babyaranye ntibabashe kubana nk’umugore n’umugabo,nyuma Grace yaje kwerekana ko ari mu rukundo n’umusore witwa Paccy uba muri Canada.

Amakuru dukesha Igihe ,Miss Bahati Grace yatangaje ko ari gutegurwa muri Nzeri uyu mwaka, gusa kugeza ubu icyemezo ntakuka cy’igihe buzabera ntabwo kirafatwa kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza Isi umunsi ku wundi.Yagize ati"ateganyaga kurushinga muri Nzeri ariko icyorezo cya COVID-19 kigenda kiba ikibazo ku buryo nta cyizere cy’uko ubukwe bwe buzaba icyo gihe.”

Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w’u Rwanda.

Ati “Imana yampaye imiryango ibiri Maxwells na Bars. Ndabashimira byatangiye ari ubushuti nyuma biza kuba umuryango. Nterwa ishema no kubita umuryango n’ubwo dufite uruhu rutandukanye, bambereye abantu beza.”

Yavuze ko nyuma yaje kubona ibyangombwa bimwemerera kwiga muri Amerika no kuhatura, nyuma akaza no kugenda abona uko yiga kaminuza byoroshye ubuzima bugakomeza kugenda buba bwiza.

Kugira umwana avuga ko byamuteye imbaraga zo gukora cyane kuko buri gihe yabyukaga saa kumi n’imwe za mu gitondo, kugira ngo abone uko amujyana kwiga.

Yemeza ko kimwe mu bintu yahoze atekereza kuva akiri muto ari ukuzarera umwana we neza kandi akamuha uburere bukwiriye, ubu akaba yishimira ko aho bigeze abona ko yabigezeho.

Ati “Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n’ubwo yaruhawe n’umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.”

Ubu Miss Bahati n’umukunzi we baba muri Amerika, ariko avuga ko bashobora no kuzaba muri Canada gusa bikazaterwa n’aho bombi bazaba bafite akazi keza.

Yabajijwe niba ibihe bisubiye inyuma bitewe n’inzira y’urukundo rwe n’umuraperi Muhire William uzwi nka ‘K8 Kavuyo’ babyaranye umwana w’umuhungu yakongera gukundana na we, undi mu gusubiza ati “Ntabwo nabyemera kuko ibyerekezo byacu ntibyaba bihuye.”

Yavuze ko igihe bakundanaga buri wese yari afite icyerekezo cye ari nacyo cyatumye batandukana.

Yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique bakundana ubu, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w’igihagararo kandi umukundira uko.

Ibindi amukundira ngo harimo icyerekezo afite, imyizerere ye yo kwemera Imana, kuba atajagaraye, uko abanye n’abantu, imyitwarire ye n’ibindi.

Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.

Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy ukundana na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na Umubyeyi Josepha.

Ku rundi ruhande ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball club na APR Volleyball Club.

Ababyeyi be bose bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubyeyi wa Paccy witegura kurushinga na Miss Bahati, Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu yakiniye ikipe ya Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa