skol
fortebet

Miss Bahati Grace yatomoye umugabo we ku isabukuru y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Miss Bahati Grace wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda wa mbere mu mwaka 2009 yatomoye umukunzi we ku isabukuru y’amavuko. Ku wa 31 Gicurasi 2023 nibwo Murekezi Pacifique yizihiza umunsi mukuru we w’amavuko, kuri iyi nshuro ari kuwizihizanya n’umuryango we mushya nyuma y’imyaka ibiri arushinze na Miss Bahati Grace.   Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije isabukuru nziza umugabo we,amubwira amagambo y’urukundo amwibutsa urwo amukunda. Mu magambo ye Miss (...)

Sponsored Ad

Miss Bahati Grace wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda wa mbere mu mwaka 2009 yatomoye umukunzi we ku isabukuru y’amavuko.

Ku wa 31 Gicurasi 2023 nibwo Murekezi Pacifique yizihiza umunsi mukuru we w’amavuko, kuri iyi nshuro ari kuwizihizanya n’umuryango we mushya nyuma y’imyaka ibiri arushinze na Miss Bahati Grace.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije isabukuru nziza umugabo we,amubwira amagambo y’urukundo amwibutsa urwo amukunda.

Mu magambo ye Miss Bahati Grace yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye, umugabo w’inyangamugayo wuzuye kwihangana n’ubumuntu.”
“Nshimishijwe cyane n’ubuzima bwawe, ndumva nishimiye kuba umugore wawe kandi ndasenga ngo uwiteka yuzuze iminsi yawe yose umunezero kandi uhorane ubutoni. Ngukunda urutagereranywa!”

Muri Nzeri 2021 nibwo Miss Rwanda mu 2009, Bahati Grace, yakoze ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo yihebeye, Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu Ikipe ya Rayon Sports.

Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w’u Rwanda.

Ati “Imana yampaye imiryango ibiri Maxwells na Bars. Ndabashimira byatangiye ari ubushuti nyuma biza kuba umuryango. Nterwa ishema no kubita umuryango n’ubwo dufite uruhu rutandukanye, bambereye abantu beza.”

Yavuze ko nyuma yaje kubona ibyangombwa bimwemerera kwiga muri Amerika no kuhatura, nyuma akaza no kugenda abona uko yiga kaminuza byoroshye ubuzima bugakomeza kugenda buba bwiza.

Kugira umwana avuga ko byamuteye imbaraga zo gukora cyane kuko buri gihe yabyukaga saa kumi n’imwe za mu gitondo, kugira ngo abone uko amujyana kwiga.
Yemeza ko kimwe mu bintu yahoze atekereza kuva akiri muto ari ukuzarera umwana we neza kandi akamuha uburere bukwiriye, ubu akaba yishimira ko aho bigeze abona ko yabigezeho.

Ati “Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n’ubwo yaruhawe n’umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa