skol
fortebet

Miss Balbine akomeje kwishimana n’umukunzi we baherutse gukora ubukwe(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 02, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015 akomeje kwishimana na Kwitonda Arsène baherutse gukorana ubukwe.

Sponsored Ad

Mu mafoto Balbine yasangije abamukurikira anabifuriza umunzi mwiza w’ikikanda wa ’Hollyween’ yagaragaye yishimanye n’umukunzi mu myambaro itamenyerewe ku bakobwa bo mu Rwanda.

Miss Balbine yasabwe anakobwa na Kwitonda Arsène ku wa 24 Nzeri 2022, mu biriri byabereye Mujyi wa Kigali ku Kacyiru ahitwa Sunday Park mu Karere ka Gasabo.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye ku wa 1 Ukwakira 2022.

Aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe, ubwo uyu mukobwa yitabiraga akanegukana ikamba rya Miss Highschool mu 2014.

Uru rugendo rw’amarushanwa y’ubwiza, Balbine yarugendanye na Kwitonda Arsène dore ko nyuma y’umwaka umwe uyu mukobwa yahise yitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 anegukana ikamba ry’Igisonga cya kane.

Gusa iki gihe ntabwo yigeze anyurwa mu mwaka ukurikiyeho yongeye kugerageza amahirwe ajya mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016 icyakora ntibyamuhiriye.
QA

Nyuma y’ibyo Balbine yayobotse inzira y’itangazamakuru ariko ntiyaritindamo kuko yahise yerekeza ku Mugabane w’u Burayi, aho yasanze umukunzi we, mbere y’uko berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho batuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa