skol
fortebet

Miss Elsa yabajijwe umuntu yifuza guhura nawe ukiri muzima cyangwa se wapfuye

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa uri mu bakobwa 80 bahatanye mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2017 akaba anahagarariye u Rwanda, yatangaje ko iyo Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo aba akiriho yari kwifuza guhura nawe.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yagaragaje ko Mandela ariwe mu ntu ku Isi nzima afata nk’icyitegererezo cye kandi ko afite byinshi yamwigiyeho.Ibi yabigarutse kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, ubwo yitabiraga irushanwa ryiswe “Miss World Head to Head (...)

Sponsored Ad

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa uri mu bakobwa 80 bahatanye mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2017 akaba anahagarariye u Rwanda, yatangaje ko iyo Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo aba akiriho yari kwifuza guhura nawe.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yagaragaje ko Mandela ariwe mu ntu ku Isi nzima afata nk’icyitegererezo cye kandi ko afite byinshi yamwigiyeho.Ibi yabigarutse kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, ubwo yitabiraga irushanwa ryiswe “Miss World Head to Head Challenge”.

Ba nyampinga bose uko ari 80 bahurijwe hamwe maze babazwa ibibazo bitandukanye bijyanye n’umuntu bafata nk’icyitegererezo, banabazwa ku bijyanye n’imishinga bakoze nyuma y’uko begukanye ikamba.

Miss Elsa yasubije atuzuyaje ko yifuzaga guhura na Mandela

Miss Elsa yashyizwe mu itsinda rya 14 aho ari kumwe na Miss Poland, Sweden, Seychelles, Venezuela na Montenegro.

Umwe mu bari bayoboye ikiganiro yabajije Miss Elsa umuntu yifuza guhura nawe ukiriho cyangwa utakiriho n’impamvu bifuza guhura nawe.

Miss Elsa utari kwitwara neza muri irushanwa,yasubije ko Nelson Mandela witabye Imana ariwe muntu yumva yifuzaga (yifuza) kuba yarahuye nawe.Ngo ni ibintu byari kumushimisha ashingiye kubyo uyu mugabo yanyuzemo n’uburyo yitwaye nyuma y’uko avuye muri gereza.

Agira ati “Twese tuzi amateka ye, twese tuzi imyaka yamaze muri gereza ariko ntibyamubujije guharanira ko abanyagihugu babana mu mu mahoro.”

Akomeza agira ati “Byari kunshimisha guhura nawe nkamubaza isura ashaka kubonamo Africa naho abona Africa igeze. Nanamubaza icyamuteye imbaraga zo gukora ibyo yakoze kuko si abantu bose babikora.”

Kubijyanye n’imishinga bakoze bakimara kwambikwa akamba.Elsa yavuze ko yakoze byinshi kandi byagiriye akamaro sosiyete nyarwanda.Yahamije ko akimara kwambara ikamba rya Miss Rwanda 2017 yashakishije ubushobozi akabasha kuvuza abantu 200 bari barwaye ishaza mu jisho.

Uwari ayoboye ikiganiro yamubajije niba ibyo yakoze yarabonye byaragize akamaro kuriwe ndetse no kubo yabikoreye. Yasubije agira ati “Gufasha abandi ni iby’agaciro gakomeye kuko biragushimisha kandi bikanashimisha uwo ufashije kandi nawe akumva yafasha abandi. Gufasha abandi no gufashanya bituma sosiyete irushaho kubaho neza.”

Nyuma y’iki kiganiro, uwari ayoboye ikiganiro yasabye abantu gutangira gutora binyuze ku mbuga nkoranyambaga umuntu babonako yasubije neza.Ngo uzatsinda azashyirwa mu itsinda ry’abakobwa 40 bazahatana mu cyiciro cya nyuma ahazavamo Nyampinga w’Isi 2017.

Kugeza ubu, ushobora guha ijwi ryawe Miss Elsa unyuze ku rubuga rwa Miss World maze ugakanda ahanditse “Vote For Me”.Ushobora no kunyura kuri page ya Miss World Rwanda” ugakanda “Like” cyangwa se ugashyira porogaramu ‘MobStar’ muri telephone yawe hanyuma ukamutora.

Uzegukana ikamba rya Miss World 2017, azamenyekana ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017.

Miss Iradukunda (Uwa kabiri uturutse i Bumuso) ubwo yari mu kiganiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa