skol
fortebet

Miss Elsa yagiriye inama abakobwa bahataniye ikamba aha impanuro uzamusimbura

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2018

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa wari witabiriye igikorwa cya mbere cyo gutoranya abakobwa bazahagararira intara y’amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018 yabagiriye inama ikomeye bazacyenereraho muri uru rugendo batangiye.
Ku ya 13 Mutarama 2017 nibwo mu Rwanda hatangijwe amarushanwa y’ubwiza yo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2018 bikozwe na kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ihagarariwe na Ishimwe Dieudonne. Abakobwa 6 bazahagararira intara y’amajyaruguru muri Miss Rwanda (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa wari witabiriye igikorwa cya mbere cyo gutoranya abakobwa bazahagararira intara y’amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018 yabagiriye inama ikomeye bazacyenereraho muri uru rugendo batangiye.

Ku ya 13 Mutarama 2017 nibwo mu Rwanda hatangijwe amarushanwa y’ubwiza yo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2018 bikozwe na kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ihagarariwe na Ishimwe Dieudonne.

Abakobwa 6 bazahagararira intara y’amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018

Elsa w’imyaka 19 y’amavuko yageze ahaberaga iki gikorwa mu karere ka Musanze, yari yambaye ikamba yambitswe muri 2017.Aganira na RBA yatangaje y’uko iki gikorwa cya mbere yabonye cyagenze neza kandi ko yizeye neza ko no mu bindi bice bizakomeza kugenda neza.

Yagize ati “Nabonye abakobwa batangiye gutinyuka kuko ushobora kubona umukobwa aza hano akaba yabasha kwisobanura agasubiza n’ibyo bamubajije neza, kuri njye nabonye byagenze neza cyane.”

Avuga ko hari byinshi bagomba kwitararika ariko ko buri mukobwa uhataniye ikamba akwiye kuba uwo ariwe kurusha kuba undi yabonye watambutse muri aya marushanwa yatangiye muri 2014.

Elsa ati :”Biba bigoye ariko nyine icyo nababwira ni ukuba bo mbese kuba uwo ariwe[you know, urabyumva] kudahinduka nyine ngo ushake kuba nka Elsa (arivuga)kuko nabonye Elsa yari Miss yari amaze gutya nanjye ndashaka kuba Elsa(arabwira abakobwa bahataniye ikamba) sibyo ba uwo uriwe kuko nanjye nabaye njyewe bimpesha ikamba.Nawe rero ba uwo uriwe nibyo bizaguhesha ikamba kandi bigufashe.”

Miss yari muri iki gikorwa ahari yari kumwe n’abakozi ba Cogebank/ifoto:Umuseke

Elsa avuga ko nubwo agiye gusoza manda kandi akaba yaritabiriye amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza nka Miss Wolrd 2017 bitavuze ko agiye kugenda ahere ahubwo ko agiye gukomeza gukora n’ibyo yari yarasigaje gukora binyuze muri gahunda ye ya Made in Rwanda.

Avuga ko kuri ubu byamugora gutanga impanuro ku mukobwa uzamusimbura ariko ko uwo mukoza yazahanira gukora ibyo akunda.Yagize ati :"Biragoye kumubwira icyo gukora kuko ntazi uwo ariwe kugeza ubu ariko numva yakora ibyo akunda nk’uko nanjye nakoze ibyo nkunda ’Made in Rwanda’ nawe numva yakora ibyo akunda."

Nyuma yo kuba Miss Rwanda 2017 agiye gukomeza kwiga amashuri muri kaminuza atatangaje kandi ko azakomeza gukora ibikorwa bye nka Nyampinga w’igihugu.Avuga ko atatangaza y’uko asoje gukora ibikorwa yakoraga ahubwo ko azakomeza no gukora na nyuma y’uko atanze ikamba, ati "Nzakomeza imishinga n’indi nari mfite n’indi mishyashya nari mfite.Ntabwo ndangije ntabwo nzigera ndangiza.”

Mu mwaka umwe uyu mukobwa amaranye ikamba yakoze ibikorwa byinshi bisize bigiriye akamaro abaturage benshi, asize hari benshi agaruriye icyizere cy’ubuzima hari n’abandi basubiye mu ishuri kubera we.

Ubanza ni umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije yari yicaranye na Miss Elsa/ifoto:Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa