skol
fortebet

Miss Elsa yaherekeje umugabo we mu rukiko [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 31, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Miss Elsa Iradukunda wekukanye ikamba rya nyambinga w’u Rwanda 2017 , yaherekeje umukunzi we Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid mu rukiko , ahagiye kuburanishirizwa urubanza ku bujurire bw’Ubushinjacyaha nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.
Mu rukiko, Prince Kid yagaragaje ko yizeye ubutabera buboneye mu Rukiko Rukuru cyane ko n’Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yari yatanze ubutabera. Yavuze ko umutangabuhamya wiswe VKF yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko (...)

Sponsored Ad

Miss Elsa Iradukunda wekukanye ikamba rya nyambinga w’u Rwanda 2017 , yaherekeje umukunzi we Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid mu rukiko , ahagiye kuburanishirizwa urubanza ku bujurire bw’Ubushinjacyaha nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.

Mu rukiko, Prince Kid yagaragaje ko yizeye ubutabera buboneye mu Rukiko Rukuru cyane ko n’Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yari yatanze ubutabera.

Yavuze ko umutangabuhamya wiswe VKF yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko atahohotewe, ndetse no mu rukiko yatanze ubuhamya koko ko atahohotewe.

Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.


Icyo gihe rwategese ko ahita afungurwa, nyuma y’amezi atandatu ari muri Gereza ya Nyarugenge.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Nyembo Emelyne wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa.

Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z’ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n’imvugo z’uwahohotewe nk’ikimenyetso cy’ingenzi.

Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n’imiterere y’icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n’icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho.

Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n’ubukene mu gihe cya Covid-19.

Umushinjacyaha yasobanuye ko banzuye ko urubanza rubera mu ruhame mu rwego rwo kugaragaza ko ibirego Prince Kid akurikanyweho atari ibihimbano, na cyane ko urubanza rwe ruvugwa cyane mu itangazamakuru.

Yagaragaje ko ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina bikunze kugorana kubonerwa ibimenyetso, kandi ko atari umwihariko w’u Rwanda, ahubwo bwatanze ingero z’ibihugu nk’u Bufaransa, u Bubiligi na Canada.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bwifashishije inyandiko z’abahanga zigaragaza ko hadakwiye kugarukira ku kuba uwahohotewe yaremeye ko imibonano mpuzabitsina ibaho, ahubwo ko hagomba kugaragazwa koko niba uko kwemera kwari kuzuye.

Miss Elsa uri mu myiteguro y’ubukwe yasezeranye mu murenge na Prince Kid, mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ku wa 2 Werurwe 2023.

Urukundo rw’aba bombi rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk’impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito akaza kurekurwa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa