skol
fortebet

Miss Gisabo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Miss Gisabo ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yasezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata n’umukunzi we Nsengiyumva Mugisha Christian bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Ni umuhango wari witabiriwe n’umuryango wabo ndetse n’inshuti zabo zitandukanye zari mu cyumba Miss Gisabo yasezeraniyemo, cyane ko basezeranye hari inshuti n’abavandimwe baje kubashyigikira.

Urukundo rwa Miss Gisabo yarugize ibanga rikomeye, icyakora akari ku mutima kaza gusesekara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, ubwo yatangiraga gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we.

Ni mu mafoto Miss Gisabo yagaragaje ari i Dubai aho yari kumwe n’umukunzi we baryohewe n’ubuzima.

Miss Gisabo ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yaregukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane.

Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth 2017 muri Philippines, icyakora ataha nta kamba yegukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa