skol
fortebet

Miss Hannah yaciye amarenga ku rukundo rwe na Eddy Kenzo

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Miss Hannah Karema wegukanye ikamba rya Miss Uganda ry’uyu mwaka nyuma y’inkuru zavuzwe ko ari murukundo n’umuhanzi Eddy Kenzo yaciye amarenga ko ari we muhanzi wo mu gihugu cya Uganda yemera kurusha abandi.
Ibi yabitangaje mu kiganoro yagiranye na Musogo Eclipse ubwo yabazwaga ku bahanzi baza imbere mu bo akunda birumvikana Eddy Kenzo ntiyaburamo, ariko yahereye ku b’igitsinagore.
Miss Hannah ati: ”Nkunda Sheebah Karungi, Spice Diana, Chosen Becky, Juliana Kanyomozi, Cindy Sanyu n’abandi (...)

Sponsored Ad

Miss Hannah Karema wegukanye ikamba rya Miss Uganda ry’uyu mwaka nyuma y’inkuru zavuzwe ko ari murukundo n’umuhanzi Eddy Kenzo yaciye amarenga ko ari we muhanzi wo mu gihugu cya Uganda yemera kurusha abandi.

Ibi yabitangaje mu kiganoro yagiranye na Musogo Eclipse ubwo yabazwaga ku bahanzi baza imbere mu bo akunda birumvikana Eddy Kenzo ntiyaburamo, ariko yahereye ku b’igitsinagore.

Miss Hannah ati: ”Nkunda Sheebah Karungi, Spice Diana, Chosen Becky, Juliana Kanyomozi, Cindy Sanyu n’abandi batandukanye.” Mu b’igitsinagabo ati: ”Jose Chameleone, Eddy Kenzo na Pallaso.”

Abajijwe impamvu Eddy Kenzo ari mu bahanzi akunda, yavuze ko ari ukubera ko yabashije kwigwizaho abafana yaba muri Uganda no hanze yarwo.Eddy Kenzo yavuzweho kugirana umubano wihariye na Miss Uganda 2023 Hannah ngo byanahesheje uyu mukobwa ikambaMiss Hannah wagarutse ku bahanzi akunda uburanga bwe bwatigishije imyidagaduro y’Akarere k’IbiyagabigariAheruka kujya gusura ku ivuko aho yakiriwe nk’Umwamikazi agenda mu modoka ahagaze.

Yavuzwe kandi mu rukundo na Eddy Kenzo ahanini bamwe bakanemeza ko ari we watumye yegukana ikamba, ibintu yahakanye avuga ko aziranye n’uyu muhanzi kuko ari inshuti y’umuryango w’iwabo.

Muri Werurwe 2023 ni bwo Uganda yatoye Nyampinga mushya ari we Hannah Karema Tumukunde. Uyu mukobwa yavuzweho kuba umunyarwandakazi kubera ubwiza bwe n’amazina ye, nyamara atangaza ko ari umugande nubwo nyina ari umunyarwandakazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa