skol
fortebet

Miss Ingabire Grace yasuye Groupe Scolaire Mater Dei, Nyanza muri Gahunda yiswe “Ndashoboye”[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, May 2021

Sponsored Ad

Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 yatangije gahunda yo gusura ibigo by’amashuri bitandukanye muri gahunda yisewe “Ndashoboye”’ aho azatangiza amahuriro atandukanye mu cyiswe "Exploration Club." Akaba yahereye mu kigo kitwa Groupe Scolaire Mater Dei, giherereye mu karere ka Nyanza.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize, Miss Ingabire Grace yatangiye iyi gahunda ahereye mu kigo cy’amashuri cya Mater Dei giherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu mukobwa yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri batandukanye biga mu myaka itandukanye, abasobanurira uko wamenya impano yawe ukayiteza imbere.

Yavuze ko ‘Exploration Club’ azashinga mu bigo bitandukanye zigamije gufasha mu kongera ubumenyi n’amakuru mu kumenya ibibazo umuryango mugari uhura nabyo no gushaka ibisubizo byabo mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kirekire.

Ingabire Grace w’imyaka 25, yigishije abanyeshuri b’abakobwa uko wamenya impano yawe ukanayifumbirira, kumenya no guha umwanya inzozi zawe, kumenya icyo wifuza kugeraho cya nyacyo, icyo wiyumvamo mu muryango mugari n’ibindi byinshi nkenerwa mu buzima bufite intego ihamye.

Yagaragaje ko ‘Exploration Club’ zizanafasha mu kuganira ku ngingo nyinshi zitandukanye ari nako ubwonko bufunguka. Uyu mukobwa yavuze ko izi ‘Clubs’ zizaba intangiriro yo kugira ubumenyi ku bintu bisanzwe ‘duhura nabyo’.

Ati “Tuzagira imbaraga n’umurava wo kugera ku bisubizo no kuziba icyuho mu muryango mugari.

Miss Ingabire Grace atangiye iyi gahunda nyuma y’amezi agera kuri abiri yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021. Ni na nyuma y’uko agejeje ‘Certficat’ ku bantu n’ibigo bitandukanye byateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda 2021.



Miss Ingabire Grace Yahaye umwanya abanyeshuri umwanya wo kuganira no kubaza ibibazo bifuza kumenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa