skol
fortebet

Miss Jolly yavuze icyo yamenye kuri Miss Bahati bahuriye muri Miss World

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ukubutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Miss World 2016.Yamenye ko Miss Bahati Grace ari umugore w’Umunyamugisha mu gihe cyose yamaze aganira nawe.
Mutesi Jolly, yaherekejwe na Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’U Rwanda 2009 mu irushanwa rya Miss World riherutse gusorezwa mu Mujyi wa Washington mu ijoro ryo kuwa 18 Ukuboza 2016. Nyuma y’isozwa rya Miss World 2016 aho ikamba ryegukanwe na Stephanie Del Valle wari uhagarariye Puerto Rico. Miss (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ukubutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Miss World 2016.Yamenye ko Miss Bahati Grace ari umugore w’Umunyamugisha mu gihe cyose yamaze aganira nawe.

Mutesi Jolly, yaherekejwe na Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’U Rwanda 2009 mu irushanwa rya Miss World riherutse gusorezwa mu Mujyi wa Washington mu ijoro ryo kuwa 18 Ukuboza 2016.

Nyuma y’isozwa rya Miss World 2016 aho ikamba ryegukanwe na Stephanie Del Valle wari uhagarariye Puerto Rico. Miss Bahati Grace yanditse ku rukuta rwa Facebook avuga ko yishimiye intambwe yatewe na Miss Jolly muri Miss World nka Nyampinga uhagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye y’ubwiza ku nshuro ya mbere.

Bahati usanzwe utuye muri Amerika yavugaga ko yashimye mu buryo bukomeye Mutesi Jolly ku myitwarire yagaragaje. Yagiz ati " Byari byiza guhura no kuba narashyigikiye Miss Rwanda 2016 mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi. Yakoze akazi gakomeye mu gihe cye nka Miss Rwanda…”


Miss Bahati Grace yongeyeho ko nubwo Mutesi Jolly atatsinze, ibyo yakoze ngo birashimishije kandi ni amateka akomeye nk’umukobwa wabimburiye abandi muri iri rushanwa.

Ati “Ndakwishimiye nshuti yanjye, komeza ukore akazi keza. Wakoze amateka nka Nyampinga w’u rwanda wa mbere uhataniye iri rushanwa nubwo utabonye ikamba.”

Kuri ubu, Uyu mukobwa utuye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro [Miss Jolly] avuga ko yamenye byinshi kuri Miss Bahati Grace wamubanjirije kuburyo atabona uko abasibobanura.

Nyuma y’ibirori bikomeye byamenyekaniyemo uwegukanye ikamba rya Miss World, Aba banyarwandakazi barahuye baraganira. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram, Miss Jolly yagaragaje mugenzi we Miss Bahati Grace nk’umuntu ufite byinshi wamwungukiraho uramutse uganiriye nawe

Bahati ati "Ndakwishimiye nshuti yanjye....Jolly ati "Uri umugore w’Umunyamugisha.

Ati " Nsinshobora kumusobanura wese ariko icyo namenye neza ni uko ari umugore w’umunyamugisha. Guhura nawe byari iby’Agaciro gakomeye, kumumva byo ni ubukire burenze. Komereza aho muvandimwe."

Muri Miss World, Mutesi Jolly ntiyabashije kwibona mu bakobwa baje mu myanya 25 ya mbere. Puerto Rico ibaye igihugu cya 17 kibashije kwegukana iri kamba inshuro zirenze imwe kuba irushanwa rya Nyampinga w’isi ryatangira mu mwaka wa 1951.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa