skol
fortebet

Miss Kalimpinya aritana ba mwana na Prince Kid ku mpamvu imishinga ya ba Miss ihera mu mpapuro

Yanditswe: Sunday 12, Nov 2017

Sponsored Ad

Bamwe muri ba Nyampinga bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ntibemera gufatwa amajwi n’amashusho basobanura ihezwa bakorerwa n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’uburyo Miss Elsa ariwe wenyine witabwaho gusa mu bikorwa byose aba yateguye.
Miss Rwanda ni irushanwa rimaze rimaze imyaka irenga itanu ritegurwa na Kompanyi y’ubucuruzi ya Rwanda Inspriration Back Up, rihuriza hamwe abakobwa baturuka mu Ntara zose zigize igihugu.
Guhera kuri Miss Bahati Grace, Miss Aurore Kayibanda, (...)

Sponsored Ad

Bamwe muri ba Nyampinga bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ntibemera gufatwa amajwi n’amashusho basobanura ihezwa bakorerwa n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’uburyo Miss Elsa ariwe wenyine witabwaho gusa mu bikorwa byose aba yateguye.

Miss Rwanda ni irushanwa rimaze rimaze imyaka irenga itanu ritegurwa na Kompanyi y’ubucuruzi ya Rwanda Inspriration Back Up, rihuriza hamwe abakobwa baturuka mu Ntara zose zigize igihugu.

Guhera kuri Miss Bahati Grace, Miss Aurore Kayibanda, Miss Colombe Akiwacu, Miss Kundwa Doriane,Miss Mutesi Jolly na Miss Elsa Iradukunda, ibisonga byabo byakunze kumvikana bavuga ko batitabwaho ndetse ko imishinga baba bateguye kenshi batayigeraho bitewe n’uko abategura irushanwa rya Miss Rwanda batabitaho cyane, ibintu byamaganirwa kure na Prince Kid uhagarariye kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up.


Miss Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya nyampinga w’u Rwanda 2017
Uyu mukobwa asobanura ko yiriye akimara agatangaza umushinga we yahize ubwo yari imbere y’akanama nkemurampaka ariko ngo abategura iri rushanwa nta kintu bigeze bamufasha n’ubwo nawe avuga y’uko atigeze abegera.

Ngo ntiyari kwirirwa abwira abategura Miss Rwanda kumufasha kandi aziko ari inshingano z’abo.Yumvikana anenga bikomeye ku kuba Miss Elsa ariwe washyizwe ku ibere kubarusha kandi nabo barabaye ibisonga by’abo.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Miss Kalimpinya yahamije ko kuva yatangaza umushinga azakora nta muterankunga bigeze bamushakira nk’uko kuri Miss Rwanda bigenda, yagize ati “Njyewe pasonari [Personary] nta muterankunga n’umwe bigeze banshakira.Abandi wenda simbizi wenda barabashakiye.”

Abajijwe niba atariwe wirangayeho akaba atarabagereye ngo abagezeho umushinga we n’uko uzakorwa cyangwa se ngo agaragaze y’uko akeneye umuterankunga kugirango bazafatanye, ati “ Ngirango ni ishingano zabo sitwe two kubibutsa ibi n’ibingibi ngirango nabo baba barikubona ukuntu umuntu aba arimo aritanga uburyo umuntu ari gukora yiriye yimaze kandi ni ishingano zabo niko byumva.”

Uyu mukobwa uri mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 avuga ko abategura Miss Rwanda baca intege n’ubashije gutera intambwe.Ngo kuba hari Nyampinga ubasha gutera intambwe ariko bakirengagiza nibamushakira umuterankunga ngo ni ibintu bigaragara nabi.

Yagize ati “Ariko nyine umuntu yirwanaho byakanda nyine….”Yavuze ko bagiye bakora ibikorwa bitandukanye mu Ntara zitandukanye ariko abategura irushanwa rya Miss Rwanda ntibahagera ngo icyo bakora nugushyira ibyo bikorwa ku mbuga nkoranyambaga zabo ikintu bashima nibura.

Ati “Sinzi niba ari umwanya muto bagira cyangwa se niba ari….sinzi,sinzi impamvu ariko ariko iyo babonye ibikorwa byacu ngirango nka Prince Kid agerageza kubisheyaringa [Sharing] nko kuri instagram akerakana y’uko hari ibyo turi gukora. Mbifata nk’ikimenyetso kiza.”

Akomeza avuga ko n’ubwo Prince Kid akaba na nyiri kompanyi ya Rwanda Inspiration Back UP akora share y’ibikorwa baba bakoze bidahagije kuko bakeneye n’abaterankunga babasha kwesa imihigo y’ibyo bahigiye imbere y’akanama nkemurampaka.Avuga ko ugereranyije n’ibyo bari bemerewe bakiri mu irushanwa ari byinshi yumvaga azageraho ariko ko izo nzozi atazirotoye.

Mu magambo ye yagize ati “Rwanda Inspiration Back Up nari nyitezeho Management yo ku rwego rundi eeeh ariko usibye ko yari yatubereye Claire atubwira ko imanajinga [Managing] Miss Rwanda we ariko itubwira ko y’uko izajya itugereberera niyo Supervision numva ari ibintu bya danger byahatari ariko nasanze it’s nothing much[Ntakirenze muri byo].”

Yunga mu ry’abagenzi be bamubanjirije mu myaka yatambutse bahamyaga y’uko batereranywe kandi ngo byagera ku munota wa nyuma Rwanda Inspiration Back Up ikababaza uko bahiguye umushinga w’abo.

Yagize ati “Kuba Rwanda inspiration Back Up yita ku mushinga wa Miss Rwanda njye ndabishyigikiye kuko Miss we ubwe aba abahembera icyo nini inshingano zabo ndabishyigikiye.Ariko nanone….mbo mpamya ko hari ukuntu badutererana eeeh tugereranyije na Expectation yacu kandi nanone bakongera bakagaruka bakakubaza icyo wakoze kandi nta kintu kinini bagufashije for me it’s no fair[Kur njye nabwo ari byiza cyane].”

Avuga ko atigeze yegera Rwanda Inspiration Back up ibintu abona ko nawe kuriwe ari imbaraga nke yagize ariko ‘numvaga nabo hari ibyo bashinzwemo’.Ngo yabonaga ‘niba ndigukora nabo bagakwiye gukora’ kugirango bashimangira ibikorwa yakoraga mu mushinga yatanze.

Ishimwe Dieudonne wa Rwanda Inspiration Back Up

PrinceKid akaba ari nawe uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up itegura igikorwa cya Miss Rwanda, avuga ko badashobora na rimwe kwegera umukobwa utaragaragaje ashaka gufashwa.Ngo byumvikane neza bafasha Nyampinga w’Igihugu ariko ngo n’ibisonga ntibibagiranwe ahubwo n’uko batabegera.

Prince Kid uri muri Amerika aho yaherekeje Miss Rwanda,Iradukunda Elsa mu marushanwa ya Miss World 2017 yabivuze muri aya magambo “Burya ikintu cya mbere kigora mu mushinga ni Guidance [ukureberera, cyangwa uburyo utwaramo umushinga].Twebwe nabwo twakwifata ngo tumenye umushinga wawe urashaka kuwutwara gute? Uba warawudusobanuriye n’imbere y’abanyarwanda twarabibonye ariko twebwe icyo dusaba nikimwe we (uwo mukobwa) akatubwira ngo ndumva nshaka kutwara muri ubu buryo natwe turagufasha.”

Ngo nyampinga iyo abashije kubegera bajya inama y’uburyo uwo mushinga wakorwa ariko ngo ntibashobora kumwegera kuko baba bameze nk’abashaka kwivanga mu mushinga wa Nyampinga.Ngo icyo gihe niwa ubaye umushinga wa Nyampinga waba ubaye uwa Rwanda Insipiration Back Up.

Ngo ubashije kubegera niwe wabaha ubwo bufasa naho undi mukobwa ugaragaje y’uko yabishora wenyine baramureka agakomeza umushinga we yatangiye.Aha yatanze urugero rwa Miss Linda wabegereye akabasaba kumufasha mu mushinga wa Miss Africa University kandi batangiye kubikoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa