skol
fortebet

Miss Léa yasezeranye n’umukunzi we bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 03, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutesi Léa uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Peter Nasasira bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Miss Léa yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’uko mu minsi ishize yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we.

Nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu busitani bwa Golden Garden buherereye ku musozi wa Rebero, ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byakomereje muri EAR Anglican Church aho basezeraniye imbere y’Imana.

Umutesi na Nasasira bari baje gushyigikirwa n’inshuti n’imiryango yabo bombi.

Abitabirye ibi birori bataramiwe n’ itorero Inganzo Ngali n’itsinda rya Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zitandukanye zibanda ku muco gakondo.

Umutesi Léa Byusa yamenyekanye muri Miss Rwanda 2021, aho yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, aza kuvugisha benshi barimo n’umuhanzi Alikiba wagaragaje ko amushyigikiye bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa