skol
fortebet

Miss Muheto umaranye ikamba imyaka 2 agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Miss World

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yasohotse ku rutonde rw’abakobwa bazitabira irushanwa rya miss Miss Miss World rigiye kuba ku nshuro yaryo 71 ,rikaba riteganyijwe kuzabera Mubuhinde. Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ubuyobozi bwaryo bwahise bwanzura ko rigomba kubera mu Buhinde mu mpera z’uyu mwaka.
Ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza atanu akomeye ku isi arimo na Miss Earth, Miss Universe, Miss Supranational na (...)

Sponsored Ad

Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yasohotse ku
rutonde rw’abakobwa bazitabira irushanwa rya miss Miss Miss World rigiye kuba ku nshuro yaryo 71 ,rikaba riteganyijwe kuzabera Mubuhinde.

Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ubuyobozi bwaryo bwahise bwanzura ko rigomba kubera mu Buhinde mu mpera z’uyu mwaka.

Ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza atanu akomeye ku isi arimo na Miss Earth, Miss Universe, Miss Supranational na Miss International.

U Buhinde bugiye kwakira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka 27 yari ishize bataryakira kuko ryaherukaga kuhabera mu 1996.

Umuyobozi wa Miss World, Julia Morley yavuze bishimiye ko rigiye kubera mu Buhinde, igihugu yasuye mu myaka 30 ishize.

Aba bakobwa bazamara ukwezi mu Buhinde. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba hagati ya Ugushyingo na Ukuboza 2023.

Nshuti Muheto Divine mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 ni bwo yambitswe ikamba rihabwa umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubwenge n’umuco.

Uyu mwari w’imyaka 19 y’amavuko dore ko yabonye izuba ku itariki 21 Ukuboza 2002, yavukiye mu mujyi wa Kigali ari naho yakuriye n’abana bane bavukana akaba uwa kabiri muri bo.

Yize mu Ishuri ry’Incuke rya Kigali City School, akomereza amashuri abanza mu Ishuri ribanza rya Kingdom Education Centre. Mu Cyiciro Rusange [Tronc Commun] yize mu Ishuri rya Mutagatifu Marie Adelaide mu Karere ka Kamonyi.
Amashuri yisumbuye yayize muri Fawe Girls School, ishami rya Gahini, aho yize ibijyanye n’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa