skol
fortebet

Miss Mutesi Jolly yikomye abavuga ko Miss Grace aje "kumuzimya"

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly yasubije uyu mu nyamakuru ko Miss Rwanda atari nk’umupira w’amaguru aho kugira ngo umuntu yigaragaze bisaba ko haba hari undi wavuye mu kibuga. Yabivuze nyuma y’amagambo umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa Radiyo na TV 10, wanditse agaragaza ko Miss Rwanda mu 2021 Ingabire Grace ajijutse kandi ari umuhanga kandi ko aje kuzimya Jolly.

Sponsored Ad

Yagize ati “Uyu mukobwa arajijutse [Ingabire Grace]. Yize heza kandi ni umuhanga mwitezeho ikosora. Nashaka azanazimye Miss Jolly Mutesi cyangwa se bazakorane dore ko bangana mu myaka.”

Mutesi Jolly yahise asubiza uyu mugabo ko Miss Rwanda atari nk’umupira w’amaguru bisaba ko kugira ngo umwe yigaragaze undi aba yavuze mu kibuga.

Yifashishije urugero rw’abakinnyi b’Amavubi ati “Miss ntabwo ari football ku buryo kugira ngo Omborenga akine bisaba ko Sugira avamo cyangwa Haruna, muri miss twese twakora, tugakoresha umuyoboro umwe ndetse n’igihe kimwe. Icy’ingenzi ni icyo ingaruka nziza bigira.”

Benshi batanze ibitekerezo ku byo uyu mukobwa yavuze bashimye igisubizo cye ndetse bamwe bavuga ko kirimo ikinyabupfura.

Dore ubutumwa bw’abantu batandukanye bashimye igisubizo cya Miss Mutesi Jolly




Ingabire Grace wagereranyijwe na Mutesi Jolly yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 ku wa 20 Werurwe 2021, icyo gihe Akaliza Amanda yabaye Igisonga cya Mbere mu gihe Igisonga cya Kabiri ari Umutoni Witness.


Uyu mukobwa niwe nyampinga watowe ari mukuru ugereranyije n’abandi kuko afite imyaka 25 cyane ko nka Miss Jolly yatowe mu 2016 afite imyaka 19 ndetse akaba azuzuza imyaka 25 mu mpera z’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa