skol
fortebet

Miss Mutesi Jolly yemeje ko yakundana n’umusore wagororewe Iwawa

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly wasuye abantu bagororerwa Iwawa yavuze ko haba abantu b’abanyabwenge ndetse ko ari ibintu bishoboka ko yakundana n’umusore wahagororewe.

Sponsored Ad

Nyampinga Mutesi Jolly wari wasuye Iwawa kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 werurwe 2019,yabwiye abanyamakuru ko ikamba rya Miss ari rito cyane ugereranyije n’abasore bafite ubwenge bahagororerwa ndetse avuga ko gukundana n’umusore wahagororewe bishoboka kandi nta gitangaza kirimo.

Yagize ati “Hano harimo abantu bandusha agaciro.Nubwo abantu bagenda babivuga ngo miss arashaka umugabo Iwawa nkaho bidashoboka,ni umwana wo mu muryango usanzwe.Niba haba umuntu w’umuhanga wanyigishaga ibyo njyewe ntazi,biranashoboka ko yasohoka hanze akaba umuntu ukomeye.Birashoboka cyane.”

Nyampinga Mutesi Jolly yahuye n’umusore witwa Bugingo Patrick,uri kugororerwa Iwawa,biganye muri kaminuza ya SFB amusobanurira imibare buri munsi bigatuma benshi bavuga ko bakundana kuko bahoranaga.

Mutesi Jolly yatangaje ko yababajwe no gusanga uyu musore Iwawa cyane ko ari umwe mu bahanga yemeraga biganye muri SFB.



Mutesi Jolly wahuye n’umusore wamusobanuriraga uri kugororerwa Iwawa,yavuze ko gukundana n’umusore wahagororewe byashoboka

Ibitekerezo

  • Mutesi ndamukunda kubera ibitekerezo bye, numukobwa mwiza uzi ko umuntu ashobora guhinduka mugihe abandi twe twibwira ko u wagiye iwawa, aba yarenzwe igaruriro ntabwo yagiye iwawa gushaka yo umugabo kuko ntawo yabuze igihe nubushake biba bitaragera kandi ntakimwirukansa na bagabo si kamara mumwitondeshe, ntawe abangamiye*

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa