skol
fortebet

Miss Naomie yahishuye aho yahuriye n’umukunzi we n’uwabahuje[AMFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 , umaze igihe mu munyenga w’urukundo n’umusore ukomoka muri Ethiopia yahishuye byinshi abantu batazi ku rukundo rwe .
Ibi Naomie yabitanagaje mu kiganiro asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n’abafana abinyujije kuri shene ye Youtube.
Nishimwe yabanje kubaza abamukurikira kuri Instagram ibibazo bashaka kubaza ku rukundo rwe.
Michael Tesfay yatangiye abara inkuru y’ukuntu yamenyanye na Miss Nishimwe Naomie, kuko aricyo kibazo cya mbere (...)

Sponsored Ad

Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 , umaze igihe mu munyenga w’urukundo n’umusore ukomoka muri Ethiopia yahishuye byinshi abantu batazi ku rukundo rwe .

Ibi Naomie yabitanagaje mu kiganiro asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n’abafana abinyujije kuri shene ye Youtube.

Nishimwe yabanje kubaza abamukurikira kuri Instagram ibibazo bashaka kubaza ku rukundo rwe.

Michael Tesfay yatangiye abara inkuru y’ukuntu yamenyanye na Miss Nishimwe Naomie, kuko aricyo kibazo cya mbere bahingukiyeho.

Ati “Naje hano mu 2021 muri Nzeri, hari umuryango nari naramenye hano mu 2018 bongera kuntumira mu 2021 mu rugo rwabo. Hari abakobwa babiri bavukana bambaza niba nteganya kurushinga, batangira kunyereka abanyarwandakazi babonaga nahitamo umwe.”

“Byaje kurangira tugeze kuri Mackenzies [itsinda rya Miss Naomie nabo mu muryango we], barambwiye ngo aba bakobwa ni ibyamamare mu Rwanda kandi ni beza cyane.”

Avuga ko nyuma yaje guhurira muri restaurant na Uwase Kathia wo muri Mackenzies , inshuti bari kumwe zikamumwereka zimubwira ko ari umuvandimwe wa Miss Rwanda kandi afite umushinga ujyanye n’ibyo nawe yari ari gukoraho.

Ngo Michael yegereye Uwase , amwaka nimero ya Naomie ariko baranaganira aramwibwira amubwira n’icyamuzanye mu Rwanda. Michael yamubajije niba yazahura na Naomie kuko umushinga yari ari gukora yumvaga uyu mukobwa yaba umufatabikorwa mwiza.

Kathia ngo we iby’umushinga ntabwo ari byo yagiye abwira Miss Naomie ahubwo we yagiye amubwira ko yamuboneye umugabo.

Naomie kuri iyi ngingo yagize ati “Nategereje ko Michael ampamagara ibyumweru bibiri [...] nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto ye kuri WhatsApp.’’

Ngo yarayimuhaye ariko undi atungurwa n’ifoto yari afiteho.
Naomie yahise asaba Kathia guhamagara uyu mukunzi we amubaza niba yaributse kumuvugisha, undi arabikora.

Michael yahise ahamagara Naomie amusaba ko bahura, nyuma bahurira ku iduka rya Mackenzies.

Miss Naomie ati “Michael ahageze yabonye amafoto ya bagenzi banjye, ahita abaza niba muri bo hari ufite umuryango. Mbamusobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza [aha Naomie yahise aseka]. Nigezeho nahise nitaka cyane mvuga ko nta mukunzi mfite.’’

Noamie avuga ko bwa mbere ahura na Michael yahise abona amushituye.
Michael yabajijwe niba ari ubwa mbere akundanye n’umukobwa uzwi, asubiza ko ari ubwa mbere.

Miss Naomie yavuze ko bwa mbere ahura na se w’umukunzi we, kuvuga byamunaniye.

Ati “Mpura na Papa wa Michael nari ndi muri Ethiopia, nandikira Michael musaba guhura na se [...] ubwo nahuraga na we ntabwo navugaga. Ntabwo byari byoroshye ariko byari byiza.”

Michael we yavuze ko ahura na se wa Naomie bahuriye mu iduka ry’uyu mukobwa, bikarangira bamenyanye bakaganira bisanzuranyeho.

Naomie yahuye na mama w’umukunzi we mu minsi mike ishize ubwo yari mu Rwanda. Ati “Twarahuje , twisanzuranaho.’’

Mama wa Naomie we yahuye na Michael mu minsi mikuru ishize.
Naomie muri iki kiganiro yavuze ko akunda ukuntu umukunzi we amwitaho, agaterwa ishema n’ibikorwa bye. Umukunzi we yagaragaje ko mu gihe habayeho kutumvikana uyu mukobwa ariwe ucisha make.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru bitandukanye kuva muri Mata 2022.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa