skol
fortebet

Ibyamamare birimo umugore wa Meddy byatatse ubwiza Miss Naomie ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibyamamare bitandukanye byarase ubwiza Miss Naomie ku isabukuru ye y’amavugo nawe avuga ko yishimiye urukundo yagaragarijwe cyae ko mu bamuhaga ubutumwa bose bamwibutsaga ko bamukunda

Sponsored Ad

Ubwo Mimi Mehfira yizihizaga isabukuru y’amavuko mu Ukuboza 2022, Naomie ari mu bamutatse ubwiza bamwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwe.

Undi na we yarabizirikanye arayimwifuriza,ku munsi w’ejo ubwo Miss Naomie yizihizaga isabukuru y’imyaka 23 aho Mimi yagize ati ”Isabukuru nziza kuri uyu mwamikazi w’ubwiza Naomie.”

Ni amagambo yakoze ku mutima wa Naomie aramushimira nkuko bakunze kwitana abavandimwe ati”Urakoze impanga yanjye.”


Ni benshi bifurije isabukuru nziza Nishimwe Naomie barimo n’umukunzi we Michael Tesfay bajyanye kurya isi i Dubai.

Harimo kandi na Juno Kizigenza wagize ati: ”Isabukuru nziza inshuti yanjye ndagukunda cyane.” Naomie na we yamuhamirije ko amukunda by’akataraboneka.

Mu busanzwe, Nishimwe Naomie yabonye izuba kuwa 05 Mutarama 1999 mu mujyi wa Kigali. Nyina yitwa Fanny Uwimbabazi, amazina ya se ntabwo agaragara ku mbuga zinyuranye ariko aramufite.

Yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG). Kuri ubu ni umushabitsi wabigize umwuga binyuze mu nzu y’imideli ya Zoi afatanije n’abavandimwe be.

Naomie yatangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ubwo yitabiraga irya Nyampinga w’amashuri yisumbuye, anayagiriramo umugisha yegukana amakamba abiri arimo irya “Nyampinga uberwa n’amafoto” ‘Miss Photogenic’ na “Nyampinga w’igikundiro” ‘Miss Popularity’.

Muri 2020 yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda anegukana ikamba ndetse anatorwa nk’umukobwa wahize abandi mu kuberwa n’amafoto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa