skol
fortebet

Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko akizirikana The Ben wamusize akaba yarisubiriye muri Amerika[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Mu ntangiriro z’ukwezi gushyize kwa Gashyantare 2021 nibwo twababwiye inkuru yuko umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben yerekeje muri leta zunze ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye.

Sponsored Ad

Iyi ni inkuru yavuzweho cyane dore ko yaje ikurikiranye n’iy’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we, Miss Pamella Uwicyeza, yabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2021. Miss Pamella Uwicyeza, umukunzi wa The Ben, abinyujije kuri story ya instagram ye, yerekanye ko akizirikana The Ben ndetse ko akimufite ku mutima nyuma y’igihe gisaga ukwezi kumwe amusize akerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Abinyujije ku rukuta rwa instagram ye, Miss Pamella Uwicyeza yashyize hanze ifoto ya The Ben maze ayiherekesha akarango k’umutima (❤️) akomeza gushimangira urukundo rwinshi amukunda.

Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella Uwicyeza rwatutumbye mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 ubwo hajyaga hanze amwe mu mashusho aba bombi bari kumwe gusa nta numwe muri iki gihe wigeze yerura ngo avuge ukuri ku rukundo rwabo.

Tariki ya 13 Mutarama 2021 nibwo Miss Pamella Uwicyeza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yeruriye imbaga y’abashidikanyaga urukundo rwe na The Ben ko ari urwa nyarwo. Kuri ubu The Ben na Miss Pamella Uwicyeza bari mu munyenga w’urukundo rutajegajega.

Taliki 9 Mutarama 1988 Nibwo Mugisha Benjamin yageze ku isi,Avukira i Kampala muri Uganda, nyuma y’iminsi 7 Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi baza kumuha amazina ya Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, cyangwa Tiger B. nk’akazina kagezweho muri iyi minsi.

Ni Umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze imyaka Irenga 12 Bari ku gasongero k’Umuziki w’U Rwanda kandi batigeze bacika intege habe na rimwe.

Kwinjira muri muzika amaze kubamo ubukombe, byaturutse ku babyeyi be bamufashije ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n’abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy [Ubarizwa muri Amerika], Lick Lick [Utanganya amajwi n’amashusho] na Nicholas.

The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise "Amahirwe Ya Mbere"(Itaragenze neza). Yasohoye indirimbo nyinshi nk’iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza yakoranye n’uwitwa Roger,... n’izindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison.

The Ben yitabiriye amarushanwa Akomeye, Ibihembo bikomeye, ndetse nibitaramo bikomeye cyane bitari byitabirwa nundi muhanzi uwariwe wese kuva Umuziki w’U Rwanda wabaho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa