skol
fortebet

Miss Russia 2023 yahawe inkwenene nyuma yo kwegukana ikamba[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga mushya w’Uburusiya, abantu bamugize urw’amenyo nyuma yo kwegukana ikamba.
Natalia Oskar wegukanye irushanwa rya nyampinga w’Uburusiya(Miss Russia 2023, yahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambikwa ikamba.
Uyu munyamideli w’imyaka 34 yanenzwe cyane kubera isura ye (uruhanga rwe rwabengerana mu mafoto) ndetse no kuba yari yisize ibirungo bitagaragara neza, cyane cyane ku munwa.
Abashinzwe gutegura iri rushanwa bagerageje kurwanira ishyaka uyu nyampinga wabo (...)

Sponsored Ad

Nyampinga mushya w’Uburusiya, abantu bamugize urw’amenyo nyuma yo kwegukana ikamba.

Natalia Oskar wegukanye irushanwa rya nyampinga w’Uburusiya(Miss Russia 2023, yahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambikwa ikamba.

Uyu munyamideli w’imyaka 34 yanenzwe cyane kubera isura ye (uruhanga rwe rwabengerana mu mafoto) ndetse no kuba yari yisize ibirungo bitagaragara neza, cyane cyane ku munwa.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa bagerageje kurwanira ishyaka uyu nyampinga wabo mushya, bavuga ko ayo mafoto harimo n’ayo kuri channel yabo nyirizina asa n’ayahinduweho ikintu, cyane ko ngo yanafashwe mu buryo bubi.

Miss mushya wa Russia amafoto ye akomeje kwibazwaho byinshi

Bagize bati: "Twatunguwe cyane n’ibyo abari bitabiriye igitaramo barimo kuvuga. Habayeho ikosa mu gufata amafoto, kandi atandukanye rwose n’uko asanzwe asa mu bizma busanzwe."

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Telegraph cyatangaje ko amagambo mabi menshi Natalia Oskar yabwiwe yaturutse muri Ukraine.

Umwe mu baneze Natalia Oskar, wahigitse abandi bagore 82 mu marushanwa y’ubwiza, yagize ati:”Birasa nkaho imiti y’Abarusiya igabanya iminkanayari, itabasha gukora kuri uyu muntu. Arasa cyane n’igisimba.”

Indi foto ya Miss Miss mushya w’Uburusiya

Undi yagize ati: "Ese abakemurampaka ni impumyi? Ese babuze undi mukobwa muzima? Biteye ubwoba kwiyumvisha ko ari we bahisemo mu bandi bakobwa beza bahatanaga!”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa