skol
fortebet

Miss Sharifa yambitswe impeta imuteguza ubukwe

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2018

Sponsored Ad

Igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 Umuhoza Sharifa yambitswe impeta n’umusore bagiye kurushinga.
Umuhoza Sharifa yari mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2016.Yabaye igisonga cya kane cya Miss Mutesi Jolly nawe wasimbuwe na Iradukunda Elsa witegura gutanga ikamba.
Miss Sharifa ari mu bakobwa bari bafite umuriri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016, yari ashyigikiwe bikomeye kuva ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru (yashyigikiwe na (...)

Sponsored Ad

Igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 Umuhoza Sharifa yambitswe impeta n’umusore bagiye kurushinga.

Umuhoza Sharifa yari mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2016.Yabaye igisonga cya kane cya Miss Mutesi Jolly nawe wasimbuwe na Iradukunda Elsa witegura gutanga ikamba.

Miss Sharifa ari mu bakobwa bari bafite umuriri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016, yari ashyigikiwe bikomeye kuva ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru (yashyigikiwe na Bosenibamwe Aime) ndetse na bamwe mu baturage batuye iyi ntara.

Miss yambitswe impeta n’umukunzi we

Ntabwo yegukanye ikamba ngo abe Nyampinga w’igihugu nubwo yari ashyigikiwe.Kuva mu mwaka 2016 ari mu irushanwa ntiyigeze avugwa mu rukundo,yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko atari umushinga wa hafi ahubwo ko ahugiye mu kwiga.

Uyu mukobwa yambitswe impeta n’umukunzi we mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali, ntiyigeze yifuza gushyira hanze ubuzima bwe bwite akaba anaherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

Mu kiganiro amaze guha ikinyamakuru UMURYANGO, Miss Sharifa avuze ko nta gihe kinini gishize ari mu rukundo n’uyu musore ariko ko bihagije kuba ubu baziranyi mu buryo bweruye,ati “Nta gihe kinini gishize tuziranyi ariko birahagiye nta kibazo,ibindi byo muzagenda mubimenya.”

Sharifa twavuganye yagiye gusura abo mu muryango we yavuze ko uyu mwaka bigenze neza warangira ashinze urugo ariko ko byose ari umugambi w’Imana.Yatubwiye ko atatangaza amazina y’umusore ariko ko mu minsi iri imbere azabitangaza.Yanahamije ko umuhango wo kumwambika impeta wabereye mu mujyi wa Kigali

Muri 2016, Miss Sharifa yavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Olvis wo mu itsinda rya Active. Intandaro yo gukwirakwira kw’amakuru y’urukundo hagati ya Olvis na Miss Sharifa unafite ikamba ry’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), ni ifoto yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram na Olvis igaragaza abo bombi bari kumwe iherekejwe n’amagambo avuga ngo “Hamwe n’inshuti yanjye guhera mu mwaka wa 2013, Umuhoza Sharifa.”

Yaba Olvis na Sharifa bakomeje kubyamaganira kure buri wese akavuga ko inshuti bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa