skol
fortebet

Miss Sonia yatangiye gukorera amashusho ya firime ye mu Rutsiro[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwitonze Sonia Rolland, uri mu Rwanda mu bikorwa byo gufata amashusho ya Filime yitwa “Entre Deux”, akomeje kuryoherwa n’ibihe ari kugirira mu Karere ka Burera cyane cyane ku Kiyaga cya Ruhondo.

Sponsored Ad

Sonia Rolland wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, mu mafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram, yagaragaye ari mu bwato buto ndetse ari kumwe na Nkota Eugène umenyerewe muri Filime Nyarwanda bari ku Kiyaga cya Ruhondo.

Iyi Filime “Entre Deux” y’Umubiligi witwa Jonas D’Adensky, hamwe n’ikipe ye bamaze igihe bafatira amashusho yayo mu Kigo Foyer de Charité Remera Ruhondo kiri hejuru ku musozi witegeye Ikiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Burera.

Mu mashusho uyu mukinnyi wa filime yasangije abamukurikira yavuze ko yagiranye ibihe byiza na bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Basketball.

Muri ayo mashusho, Sonia Rolland yagaragaye akinana Basketball n’abarimo Munezero Ramula, Uwizeye Assouma, Micomyiza Rosine ‘Cisse’, Mwizerwa Faustine, Umugwaneza Charlotte n’umutoza Bahige Jacques.

Iyi film “Entre Deux” yatangiye yitwa "Temps Mort" igaruka ku mukobwa witwa Lia uvuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’Umubiligi akaba umukinyi wa Basketball wavuye mu Rwanda ubwo yari afite imyaka icyenda ahunze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inkuru ijya guhura n’ubuzima bwa Sonia Rolland dore ko na we yavukiye i Kigali mu 1981 ahava afite imyaka icyenda mu 1990 we n’umuryango we bahunze ikibazo cy’umutekano muke, bajya i Bujumbura mu Burundi.

Yavuye i Burundi mu 1994 ajya kuba mu Bufaransa, igihugu cya se, mu Karere ka Bourgogne ari na ko yahagarariye muri Miss France 2000.

Uyu mukinnyi wa filime wakuze azi ko azaba umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga yigeze kuvuga ko yababajwe cyane no gusiga inshuti ze mu Rwanda aho yavuye afite imyaka icyenda no mu Burundi aho yavuye afite 13.

Jonas d’Adesky uri kuyobora iyi filime ni we wakoze iyitwa "Petit pays" yavuye mu Gitabo cya Gaël Faye bihuje izina na yo; amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda mu Karere ka Rubavu.

Filime “Entre Deux” iri mu biganza bya Neon Rouge Prodution, Sosiyete yakoze filime zirimo “The Mercy of the Jungle” ya Joël Karekezi, “Omi Nobu” ya Carlos Yuri Ceuninck, “Dent pour Dent” ya Ottis Ba n’izindi.

Sonia Rolland ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga akaba n’umuyobozi wazo, dore ko iyo aherutse gukora yise “Un destin inattendu” yitabiriye iserukiramuco rya sinema, Film Francophone d’Angoulême.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa