skol
fortebet

Miss Supranational 2021 yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa KigaliL[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Apr 2021

Sponsored Ad

Ku munsi we ejo tariki 9 Mata 2021, Umuratwa Kate Anitha ufite ikamba rya Miss Supranational 2021 aherekejwe n’urubyiruko rutandukanye rwo muri zimwe muri kaminuza zo mu Mujyi wa Kigali, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yabikoze mu gihe isi yose iri kwifatanya n’u Rwanda, kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu makuru dukesha Igihe yaganirije yavuze ko yateguye uru rugendo rwo kuza ku rwibutso mu rwego rwo gukomeza kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside.

Yagize ati “Kuza hano ku rwibutso nabiteguye nshaka ko abana b’abakobwa natwe tubigiramo uruhare. Ikindi nabikoze nifashishije abanyeshuri biga muri kaminuza ziri mu Mujyi wa Kigali zitandukanye kugira ngo tubinyujije muri buri umwe uri hano, abe ijwi ryo kwigisha aho yiga amateka ya Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya.

Yavuze ko ku bufatanye n’aba banyeshuri bari bari, ubutumwa bazatanga buzagera kure.

Ati “Nemera ko dufatanyije tubakinyuza muri kaminuza zitandukanye twigisha amateka ya jenoside no kurwanya abayipfobya ubutumwa bwatambuka neza. Buri munyeshuri uri buve aha azahagararira abandi. Isomo twakuye hano rya mbere ni ukugira ubumwe twagiye tubona ko hari abo byagoye gutanga imbabazi ariko bakabigeraho. Ikindi ni ukugira ubumuntu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibyo yagiye abona byabaye ku babyeyi b’abagore muri Jenoside bityo akaba yihaye intego yo kuzafasha abarokotse batishoboye.

Ati “Nakozwe ku mutima n’uko ababyeyi barokotse bigize bakiteza imbere. Numvise ariko nshaka kuzasura abandi babyeyi batishoboye barokotse kugira ngo dukomeze gutwaza. Tuzabakorera umuganda wo kububakira kandi nimba nabonye ubushobozi nzanareba uko nabafasha mu buryo bw’amafaranga.”

Umuratwa Kate Anitha yihanganishije abantu batorohewe muri ibi ibihe anashimira Inkotanyi zagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside ndetse no kugarura ubumwe bw’abanyarwanda.

Aba bakobwa babanje gusobanurirwa amateka y’uko umugambi wa jenoside wacuzwe

Beretswe filime imara iminota umunani irimo ubuhamya bw’ababuze ababo muri jenoside

Aba bakobwa bafashe umwanya wo kunamira no guha icyubahiro abaruhukiye mu rwibutso rwa Gisozi










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa