skol
fortebet

Miss Uwase Belinda yarushinganye na Gakire nyiri SELECT KALAOS -AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 Miss Umutoni Uwase Belinda, uri mu bahataniye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, yakoze ubukwe n’umukunzi we Gakire Theo Ntarugera, ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Karongi.
Belinda yamenyekanye ubwo yiyamarizaga mu ntara y’amajyepfo yarushinganye n’umukunzi we, Theo Gakire Ntarugero nyiri SELECT KALAOS utarigeze uvuga cyane mu itangazamakuru.
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye tariki 7 Ukwakira 2017 muri Moriah Hill Resort ku Kibuye i (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 Miss Umutoni Uwase Belinda, uri mu bahataniye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, yakoze ubukwe n’umukunzi we Gakire Theo Ntarugera, ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Karongi.

Belinda yamenyekanye ubwo yiyamarizaga mu ntara y’amajyepfo yarushinganye n’umukunzi we, Theo Gakire Ntarugero nyiri SELECT KALAOS utarigeze uvuga cyane mu itangazamakuru.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye tariki 7 Ukwakira 2017 muri Moriah Hill Resort ku Kibuye i saa munani z’amanywa.

Ibirori byo gusaba no gukwa Miss Umutoni Uwase Belinda byabaye kuwa 01 Ukwakira 2017, byitabirwa na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Umutesi Aisha, Ashimwe Fiona Doreen, Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Nadia Mutesi ndetse na Umuhoza Simbi Fanique.

Umutoniwase Belinda afite imyaka 21, ibiro 55 akareshya na sentimetero 1.70. Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kenya i Kigali mu mwaka wa kabiri mu Ishami ryiga ibijyanye n’Imicungire y’Ubucuruzi (Business Management), amashuri yisumbuye yayigiye ku ishuri rya Elena Guerra riri mu Karere ka Muhanga ari naho yakuriye.

Babanje gusezerana imbere y’amategeko

Bakoze ubukwe, bahamya isezerano ryabo

Amafoto: JDC Digital Studio

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa