skol
fortebet

Miss Uwase Vanessa yavuze k’uwari umukunzi we/ Dore ibyo agenderaho akunda

Yanditswe: Friday 02, Apr 2021

Sponsored Ad

Miss Uwase Vanessa Raissa yavuze ku wahose ari umukunzi we wamenyekanye ku izina rya Puttin Kabulu ndetse anavuga ibyo asanzwe agenderaho mu guhitamo umusore bakundana.

Sponsored Ad

Ibi Vanessa yabivugiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na Dash Dash Tv aho yanagarutse ku buzima bwe busanzwe kuva yaba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015 kugeza ubu.

Mugutangira Ikiganiro , Vanessa yavuze ko mu bakobwa benshi bagiye begukana amakamba ya Miss Rwanda mu myaka ishize uwo abona wakoze ibikorwa byinshi kurusha abandi ari Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, kuko we yakomeje gukora ibikorwa bye ndetse na nyuma yuko atanze ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 ariha Iradukunda Elsa.

Miss Vanessa kandi yabajijwe ku bijyanye n’akabyiniriro yihaye kuri Instagram ariko “Her Majesty”, asobanura ko ubusanzwe akunda kwiyaturiraho ibintu byiza akaba ari mpamvu yahisemo kwiyita aka kazina gasanzwe ari akazina k’icyubahiro kitwa Abamikazi.

Agira ati”Nkunda kwiyaturiraho ibintu byiza . Nakiyise kubera ko nashakaga kwiyaturiraho kuba umuntu ukomeye abantu bareberaho”.

Miss Uwase Vanessa yabajijwe kandi ku bijyanye n’umusore wamenyekanye ku izina rya Putin Kabalu bakundanye igihe gisaga umwaka ndetse akanamwambika impeta nyuma bakaza gutandukana,ndetse uyu musore abantu benshi bakaba baramenye ko ari umuherwe ukomeye cyane , Miss Vanessa amuvuzeho yavuze ko ari umuntu usanzwe nta kintu gihambaye atandukaniyeho n’bandi .

Yagize ati”Ni umuntu usanzwe , ni umu Ex nk’abandi ba ex banjye bose arasanzwe”.


Abajijwe ku bijyanye nuko hari undi musore waba arimo gukundana nawe muri iyi minsi, Miss Vanessa yagize ati”Uyu munsi mu Rukundo nanjye ubwanjye nahisemo kuba ndetse kuruha abandi, mbanze ndwihe nanjye kubera ko hari igihe umuntu aba akeneye igihe cya pause. Kuva mu binyu uhita ujya mu bindi ntabwo ari byiza”.

Miss Vanessa yakomeje avuga icyo agenderaho ahitamo umusore bakundana dore ko kandi abenshi batinya kuba bamwegera bitewe nuko bamubona ndetse nuko asanzwe azwi cyanwe.’

Vanessa yasubije agira ati”Njyewe kereka umuntu utanzi , njyewe n’umuntu udafite urwara rwo kwishima twakundana, apfa kuba amfatiranye mu igihe cyiza kuko ubu ntamuntu ndikumwe nawe ndi single kandi nanjye nshaka kujya mu urukundo(Relationship). Njye nkunda umuntu bitewe n’ukuntu twahuje cyangwa namwiyumvisemo n’ukwateye n’umutima we.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa